Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imodoka Tesla Zageze Ku Isoko Ry’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Imodoka Tesla Zageze Ku Isoko Ry’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2024 4:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo gicuruza imodoka cyo mu Rwanda kitwa  Auto 24 Rwanda cyeretse abaguzi bo mu Rwanda imodoka  z’amashanyarazi by’umwihariko zikorwa n’Uruganda rwa Tesla rwa Elon Musk.

Izamuritswe mu Rwanda ni izo mu bwoko bwa Tesla Model Y.

Tesla Model Y ikorwa mu byiciro bitatu ni ukuvuga izigenda urugendo rurerure kugeza ku bilometero 531, izigenda ibilometero 487 n’izidakunze kwamamazwa cyane zigenda ibigera ku 449 zitarongera gushyirwamo undi muriro.

Auto24 Rwanda zo yazanye mu Rwanda zigenda ibilometero 531 zikaba zifite  umuvuduko wa 0 – 90 km/h mu masegonda atatu, ariko ngo hazarebwa umuvuduko zizajya zigenderaho hashingiwe ku miterere y’imihanda y’u Rwanda n’amategeko agenga umutekano wo mu mihanda yarwo.

Ifite imyanya iri hagari y’itani n’irindwi, ikagira n’aho batwara imizigo.

Igira uburyo bufasha umushoferi kuyitwara neza hirindwa impanuka burimo kumubwira ibiri mu muhanda mu mpande ze kugira ngo atagonga na feri yikoresha mu gihe atunguwe n’amage.

Iyo modoka kandi igira écran nini imeze nka tablet iri hafi ya volant igenzurirwaho imikorere y’imodoka.

Umuyobozi wa Auto24 Rwanda, Ivan Ruzibiza, yavuze ko iryo koranabuhanga ndetse n’uburyo ikunzwe ku Isi biri mu byatumye basanga ari byiza kuyizanira Abanyarwanda kugira no nabo bagendere mu modoka ziri mu zigezweho ku isi.

Ruzibiza yabwiye itangazamakuru ati:  “Turashaka kuzana mu Rwanda imodoka z’amashanyarazi zigezweho tubona mu bihugu bikomeye ku Isi. Si izi gusa tuzanye kuko tuzazana ubundi bwoko bushya bukoresha amashanyarazi.”

Ku ikubitiro iki kigo cyagejeje mu gihugu imodoka ebyiri zo muri ubu bwoko.

Ruzibiza yavuze ko umwaka wa 2024 uzarangira iyi sosiyete izanye bene izi modoka 50.

Mu gihe nk’iki kandi, ngo arifuza ko mu Rwanda hazaba haragize imodoka nk’izi zikoresha amashanyarazi 100 ziri hagati ya 100 na 150.

Bivugwa ko imodoka ya Tesla Model Y igurwa hagati ya $58,000 na $62,000.

Amabara adahenda cyane ni ay’umukara n’ivu n’aho ahenda cyane ni umutuku, umweru n’ubururu.

Ubu mu Rwanda izihari ni umukara.

Iyo zicomekewe ku mashanyarazi yo mu rugo bizifata amasaha umunani n’iminota 15 ngo zuzuze batiri n’aho zaba ziri ahabugenewe ho gucagingirwa bikazifata iminota 27.

Ruzibiza yavuze ko ku biro byabo bahashyize  chargeur ifite umuvuduko wa kilowatt 22 ku isaha, bijyanye n’uko iyi Tesla Model Y ifite batiri ikenera kilowatt 75, ukabona ko kugira ngo yuzure bizajya bitwara amaha atatu n’igice.

TAGGED:AmashyarazifeaturedimodokaTesla
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abagabye Igitero Mu Burusiya Bafashwe Bagana Muri Ukraine
Next Article U Rwanda Ruzitabira Isiganwa Ku Magare Mu Birwa Bya Maurices
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ish Kevin Yinjiye Mu Bufatanye N’Ikigo Gikomeye Gicuruza Umuziki Ku Isi

CNDD-FDD Ishima Ibyo Yagejeje Ku Gihugu, Abayirwanya Bakayinyomoza

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?