Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impaka Ni Zose Ku Mugeni Warajwe Muri Stade Yambaye Agatimba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Impaka Ni Zose Ku Mugeni Warajwe Muri Stade Yambaye Agatimba

admin
Last updated: 07 April 2021 9:57 am
admin
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere nibwo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 138  bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, barimo abarenga 60 bafatiwe muri hotel le Printemps iherereye mu Karere ka Gasabo.

Abandi barimo 21 bafashwe bari muri Happiness Resto-Bar iherereye i Remera mu Migina, mu Karere ka Gasabo, mu gihe abandi 57 bafashwe ku wa Mbere bari mu rugo rw ‘uwitwa Bisengimana Justin utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama.

Igikorwa cyazamuye amarangamutima ya benshi ni uburyo mu bafashwe harimo  umugeni warajwe muri Stade Amahoro yambaye agatimba, bamwe bakavuga ko kuba ari umugeni bidatanga uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza, abandi bakavuga ko bashoboraga guhabwa ikindi gihano kitangiza umunsi w’ubukwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mikoranire myiza ya Polisi n’abaturage binyuze mu gutangira ku gihe amakuru.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati “Iriya hoteli yari yakiriye abantu 60 bafashwe bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe, ni ibintu bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ayo mabwiriza arazwi kandi arasobanutse, agomba kubahirizwa 100%, hari abantu barimo kurenga kuri ayo mabwiriza nkana kabone n’ubwo tumaze igihe kinini tuyasobanura.”

Yakomeje avuga ko abantu 57 bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Bisengimana Justin, uyu akaba asanganywe hoteli yitwa Rainbow akaba ariho yari yateguye kubajyana ngo bakoreremo umuhango wo gusaba no gukwa nyuma, iyo hoteli iza gufungwa kubera kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Imaze gufungwa nibwo yafashe icyemezo cyo kubajyana iwe mu rugo ari naho bafatiwe barimo n’abageni.

Yavuze ko hari abantu bajya mu mahoteli na za resitora bagafata imyanya yo kuzakoreramo ibirori by’ubukwe n’indi mihango itemewe bakarenza umubare wemewe, hanyuma bamara gufatwa uwabakiriye agatangira gusaba imbabazi avuga ko ntabyo yari azi.

Yasabye abantu kujya bakurikira neza ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri kandi babikurikize neza uko byatangajwe hatabayeho kuvuga ngo ntibabimenye. Yavuze ko ibikorwa byo gufata abarenga ku mabwiriza bitazigera bihagarara.

- Advertisement -

Abafashwe bose bajyanywe muri sitade amahoro na sitade ya Kicukiro kugira ngo bongere bigishwe ku kwirinda COVID-19, buri muntu kandi yaciwe amande.

Nyuma yo kubona umugeni yicaye muri stade, ibitekerezo byakomeje gutangwa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko bikwiye, abandi bakabyamagana.

https://twitter.com/IngabireIm/status/1379379686338355202

I am profoundly sadenned by this act. Our visionary Leader @PaulKagame taught us humanity dignity and compassion towards a better Rwanda. However, this act lacks humanity. This is an eternal pain to the couple and their offsprings @Rwandapolice pic.twitter.com/T8if5YzaHg

— Clarisse Karasira (@clarissekarasi1) April 6, 2021

Mwaramutse nshuti 👋👋👋👋. Ejo niriwe nibaza kukuraza abageni bambaye ivara, ababyeyi babo, abakwe n’ abasabasangwa muri stade🥲. nubu nabirose Ariko nubu sindikwiyumvisha niba koko ntakindi gihano bari buhabwe kitari kiriya🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️

— Aissa M. CYIZA (@AissaCyiza) April 6, 2021

Ubuse aba bageni ni iyihe nkuru bazaha abana babo?byibaze nawe!Hanyuma nihakorwa icyegeranyo kerekana Uburyo abaturage babayeho hirya no hino ku isi tukaza mubihugu Bya nyuma bifite abaturage babayeho mugahinda dusare ngo tubayeho mugahinda gute? Ubumuntu bwasimbujwe ubunyamanswa pic.twitter.com/zmuRCvmNyt

— NYARWAYA YAGO (@yagoforeal) April 6, 2021

Kujya muri Stade wakoze ikosa ukogeraho amafoto na Video 🌝 ku munsi w’ubukwe nyamara Hari ibindi batajya batangaza… Ni Akumiro!

Mwihangane Bageni Beza pic.twitter.com/1cexRiwgXx

— Patycope (@Patycope) April 5, 2021

Aissa, buriya ikibazo gikomeye nge mbona ni uko ibyo Leta yatwemereye na yo ibizi neza ko bidashoboka: Gusezerana ntiwiyakire!
Kwiyakira birakorwa abantu bihishahisha, kuko ijanisha ry'ababyubahirije koko ntibiyakire na mba riri hasi cyane pe!
Rero uriya mugeni bamuhemukiye… https://t.co/qyKFJE20tm

— Emma Claudine (@EmmaClaudine) April 6, 2021

This reminds me of that guy who used to be the education state minister or something like that. Yafatanye telephone abana mu mashuri ubundi arazihinga. Akoresheje isuka pe. https://t.co/nRHoQ6DFwY

— Umurungi Cynthia (@gintycyn) April 6, 2021
TAGGED:COVID-19featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyamenyekanye N’Ibitarasobanuka Ku Ihanurwa Ry’Indege Ya Habyarimana
Next Article Munyabagisha Wayoboraga Komite Olempiki Yeguye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?