Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impamvu Nyuma Yo Gukingirwa COVID-19 Abantu Bakomeza Kwambara Agapfukamunwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Impamvu Nyuma Yo Gukingirwa COVID-19 Abantu Bakomeza Kwambara Agapfukamunwa

admin
Last updated: 07 March 2021 12:47 pm
admin
Share
SHARE

Ibihugu bikomeje kongera imbaraga mu gukingira abaturage icyorezo cya COVID-19, kuko cyandura kandi kikica benshi. Gusa hakomeza no kwibazwa impamvu nyuma yo gukingirwa ari ngombwa kugumana agapfukamunwa.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu ahawe urukingo rumurinda kurwara COVID-19, indwara iterwa na virus ya SARS-CoV-2. Ntabwo bivuze ko uwakingiwe adashobora kwandura iyo virus.

Iyo umuntu ahawe urukingo rwa COVID-19 rujya mu mubiri rukawufasha kubaka abasirikare bo guhangana na virus yayo, umuntu akaba adashobora kuremba igihe yanduye.

Ubusanzwe Coronavirus yandura binyuze mu myanya y’ubuhumekero nko mu mazuru. Abashakashatsi baracyasuzuma neza niba iyo umuntu akingiwe, umubiri ushobora kubaka abasirikare bahagije ku buryo barwanya ya virus ikiri mu mazuru.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Iyo SARS-CoV-2 igeze mu muntu ikomeza ishaka aho gutura mu rwungano rw’ubuhumekero, abasirikare bagahangana nayo bakaza kuyica. Ibyo bisobanura ko umuntu wanduye yarakingiwe ashobora kutagaragaza ibimenyetso.

Gusa ashobora kugendana ya virus mu mazuru atabizi ku buryo ashobora kuyanduza abandi, bikaba byaba bibi yanduje umunyantege nke utarakingirwa.

Ibyo bigasobanura ko umuntu wakingiwe aba agomba gukomeza kwambara agapfukamunwa n’amazuru ndetse agahana intera n’abandi bantu, nubwo ibyago bye ku giti cye kuri COVID-19 ari bike cyane.

Ni ryari abantu bazashyira hasi udupfukamunwa?

Ubushakashatsi bwamaze gukorwa ntabwo buragaragaza neza niba inkingo za COVID-19 zishobora kurinda kwanduza SARS-CoV-2. Nta nubwo biremezwa ngo umuntu wakingiwe COVID-19 aba ayifiteho ubudahangarwa mu gihe kingana gutya.

- Advertisement -

Ikizwi ni uko inkingo zirimo gutanga umusaruro nubwo bitaramenyekana igihe bishobora kumara. Nyuma yo gukingira abantu benshi bashoboka, byitezwe ko abahanga bazakomeza gukurikirana isura ya virus n’ukwihinduranya kwayo.

Mu gihe ibyo byose bitarasobanuka, abahanga bagaragaza ko ari ngombwa kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 cyane ko nk’abana bashobora kuyandura bakayikwirakwiza, mu gihe bo batabarwa mu bemerewe inkingo zayo.

Gusa uko abantu bakingirwa ari benshi kandi bagakomeza kwambara udupfukamunwa n’amazuru ndetse bagahana intera hagati yabo, igipimo cyo kwandura no kuzahazwa na COVID-19 kizarushaho kujya hasi.

Ibyo bizagabanya igitutu iki cyorezo gishyira ku nzego z’ubuzima kubera umubare w’abantu benshi barembye cyangwa bapfa, ibikorwa rusange birusheho gufungurwa.

Dr Bruce Y Lee wigisha mu Ishuri ry’ubuzima rusange rya New York yabwiye Ikinyamakuru The Guardian ko bibaye amahirwe ibihugu byakingira abaturage benshi cyane bashoboka, cyane cyane abari mu byago byo kuzahazwa n’icyorezo.

Yakomeje ati “Icyo gihe nibwo twatangira kuvuga ko ibintu bishobora gusubira uko byahoze mbere.”

Kugeza ubu hakomeje ubushakashatsi ku gipimo inkingo zishobora kugabanyaho ibyago byo kwanduza SARS-CoV-2 cyangwa igihe ubwirinzi inkingo zitanga bumara.

Ni ibibazo ubundi byasubizwaga mu igerageza ry’inkingo ryafataga imyaka myinshi, ariko ntibyashobotse kuko iza COVID-19 zikomeje kwemezwa ngo zihabwe abantu mu buryo bwihutirwa, bitewe n’ubukana bw’icyorezo.

Dr Avery August wigisha ibijyanye n’ikingira muri Cornell University yavuze ko nubwo hataramenyekana niba urukingo rwarinda umuntu kwanduza, bitazatera ikibazo n’iyo ubushakashatsi butabyemeza.

Yakomeje ati “Buri muntu wese nahabwa urukingo, icyo gihe hazaba hari virus nke mu bantu.”

Bigaragazwa ko n’iyo umuntu yanduye SARS-CoV-2 akayikira, hari ubwirinzi bimwongerera ku kuba atapfa kongera kwandura cyangwa kuzahazwa na yo igihe yaba yongeye kuyandura, gusa ntiharagaragazwa mu buryo budashidikanywaho igihe ubwo bwirinzi bumara.

TAGGED:COVID-19featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Louise Mushikiwabo Na Charles Michel Bari Mu Rwanda
Next Article Papa Francis Yasomeye Misa Mu Itongo Rya Kiliziya Muri Iraq
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?