Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impanuka Zo Mu Mazi Zica Vuba Kurusha Izo Ku Butaka Kandi Ubutabazi Buragorana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Impanuka Zo Mu Mazi Zica Vuba Kurusha Izo Ku Butaka Kandi Ubutabazi Buragorana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 August 2021 5:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibi byemezwa n’Umuyobozi  w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye. Abivuze nyuma y’uko mu Kiyaga cya Kivu haherutse kubera impanuka enye, ebyiri zikagwamo abantu.

Kuri we,  impanuka zo mu mazi ziterwa akenshi n’uko abasare baba batateganyije ko bashobora gutungurwa ngo bambare imyenda ibabuza kwibira cyangwa ngo bitwaze amatoroshi abafasha kureba kure babe bashobora gukumira impanuka mu buryo runaka.

Ikindi gikunze kuba intandaro y’impanuka ni abantu bapakira ubwato ibicuruzwa birengeje ubushobozi bwabwo kandi rimwe na rimwe bikaba ari magendu.

ACP Mwesigye  aburira abantu kwirinda impanuka zo mu mazi kuko ngo zica vuba ugereranyije n’izo mu muhanda.

Ikindi kibi ni uko bigoye gutabara umuntu warohomye.

Bigorana kubera ko ngo akenshi umuntu arohamye atarenza iminota itandatu atarapfa iyo adatabawe vuba cyane.

Assistant Commissioner Mwesigye ati: “ Impanuka zo mu mazi n’ubwo zidakunze kuba kenshi ariko ziba  ari mbi cyane kuko zitandukanye n’izibera mu muhanda. Mu mazi akenshi ubwato buracubira kandi iyo umuntu yarohamye mu mazi mu minota 6 gusa aba amaze kwitaba Imana.  Amazi aba yagiye mu bihaha ntabone umwuka wo guhumeka.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye

Avuga ko kugira ngo ziriya mpanuka zirindwe abantu bagombye kujya babanza gutekereza uko bagiye kuyajyamo, bakamenya uko baza kubyitwaramo haje umuhengeri n’umuyaga mwinshi.

Umusare ngo aba agomba  kubanza kureba uko ukirere kimeze kugira ngo aze kubasha guhangana n’umuhengeri, akabanza kugenzura ko ubwato nta kibazo bufite.

Yatanze urugero rw’impanuka iherutse kuba itewe n’uko moteri yahagaze.

Hari n’impanuka yabaye ubwato butwaye inka buratoboka, ariko inka ziroga zirambuka zijya i musozi.

Hari ishami rya Polisi rihora ryiteguye gutabara

Mu mazi manini nk’ay’Ikiyaga cya Kivu hahora abapolisi biteguye gutabara abarohamye ariko icy’ingenzi ni ugukumira impanuka.

Mu gihe ubonye hari ubwato bwarohamye ujye wihutira guhamagara Nomero ya Polisi: 0788311545.

TAGGED:featuredImpanukaKivuMwesigyePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imbonerakure Zivugwaho Gutoteza Abahoze Barahungiye I Mahama Mu Rwanda
Next Article Abatalibani Bashinze ‘Islamic State’ Ya Afghanistan
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?