Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ingabo mu Bwongereza yataye impapuro zikubiyemo amabanga akomeye y’igisirikare cyabwo. Muri yo harimo imigambi yo gukorana n’ingabo za Afghanistan n’uko u Bwongereza bwari bwiteguye kuzitwara iyo u Burusiya burakazwa n’uko ubwato bw’intambara HMS Defender bw’Abongereza bwaciye mu mazi akikije Crimea.
Umugenzi waciye muri gare iri ahitwa Kent mu Majyepfo ashyira u Burengerazuba bw’u Bwongereza niwe wabonye inyandiko ziri kuri paji 50, ahamagara abo kuri BBC arabibabwira.
Minisiteri y’ingabo ikirangiza kubyumva, yakoze igenzura isanga hari umwe mu bakozi bayo wazihibagiriwe.
Itangazo ryasohowe nayo rigira riti: “ Minisiteri y’ingabo ifatana uburemere bukomeye ibyerekeye umutekano n’amabanga yawo. Niyo mpamvu twatangije iperereza ngo tumenye uko byagenze kugira ngo uriya mukozi wacu ate ziriya mpapuro.”
Muri ziriya nyandiko handitsemo ibyo ingabo z’u Bwongereza bwateguraga gukora byose iyo u Burusiya buza gufata bugwate ubwato bwabwo bwacaga mu mazi ari muri Crimea.
Si u Bwongereza gusa buhakana ko Crimea ari Intara y’u Burusiya kuko hari n’ibindi bihugu bivuga ko u Bwongereza bwafashae bunyago kariya gace kandi bidahuje n’amategeko mpuzamahanga.