Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yatangaje ko kuva mu mwaka ushize impunzi 27.000 z’Abarundi zimaze gutahuka, ndetse hakomeje ibiganiro bigamije gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’impunzi mu gihugu.
Buri tariki ya 20 Kamena u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi. Ni umunsi wasanze u Rwanda rucumbikiye impunzi hafi ku 125.000, zirimo 90% zicumbikiwe mu nkambi hirya no hino mu gihugu.
U Rwanda rucumbikiye impunzi nyinshi z’abarundi zahunze mu 2015, mu mvururu zakurikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza, itaravuzweho rumwe.
Tariki 27 Kanama 2020 nibwo hatangiye ibikorwa byo gucyura izi mpunzi ku mugaragaro, mu cyiciro cya mbere hagenda hafi 500. Nibwo bwa mbere hari habayeho gucyura impunzi biteguwe kandi byumvikanyweho n’ibihugu byombi.
Minisitiri Kayisire yavuze ko nubwo muri ibi bihe hari icyorezo cya Coronavirus, uhereye ku munsi w’impunzi wizihijwe mu mwaka ushize hari byinshi byakozwe mu micungire y’impunzi.
Ati “Mu by’ingenzi harimo ko impunzi z’Abarundi zirenga 27.000 zafashijwe guhunguka ku bushake, kandi u Rwanda ruzakomeza kuganira n’ibihugu n’abafatanyabikorwa kugira ngo hakomeze kuboneka ibisubizo birambye ku mpunzi.”
Yavuze ko nubwo inkunga zihabwa impunzi zabagabanyutse cyane, hashyizweho gahunda nyinshi zigizwe n’imishinga iteza imbere imibereho myiza y’impunzi.
Ati “Hari impunzi zimwe na zimwe zashoboye kwiteza imbere ndetse izifite ubushobozi zavanywe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ibiribwa. Iki gikorwa kizakomeza kunozwa kugira ngo ubufasha bubonetse butangwe neza.”
Minisitiri Kayisire yanakomoje ku bikorwa byo kwakira impunzi z’Abanyafurika zituruka mu gihugu cya Libya, aho zimwe zishakirwa ibihugu bizakira kandi bikazakomeza. Ni impunzi ubu zicumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu karere ka Bugesera.
Ibindi byakozwe ni ugukingira impunzi icyorezo cya Coronavirus, ndetse imiryango igera ku 1385 igizwe n’abantu 7256 yimuwe mu manegeka akabije mu nkambi za Gihembe na Kigeme, ituzwa neza mu nkambi ya Mahama kandi bizakomeza.
Umunsi mpuzamahanga w’impunzi washyiriweho kuzirikana imbaraga n’ubutwari bw’impunzi mu kongera kwiyubaka nyuma yo guhunga.
Ni umunsi wo kongera kugaragariza impunzi ubufatanye mu gukomeza kuzitaho no kuzirengera, nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga n’ay’u Rwanda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twese dufatanyije ntacyatunanira”.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rivuga ko kugeza ku wa 31 Gicurasi 2021, mu Rwanda habarurwaga impunzi n’abashaka ubuhungiro 123,024.
Umubare munini ugizwe n’impunzi 74,836 zituruka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, impunzi 47,865 zituruka mu Burundi, 149 zo muri Eritrea n’impunzi 174 zavuye mu bindi bihugu.
Zicumbikiwe mu nkambi zirimo Mahama, Kiziba, Kigeme, Nyabiheke, Mugombwa, Gihembe na Gashora mu Karere ka Bugesera. Impunzi kandi ziba mu mijyi ya Kigali na Huye.