Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imyanzuro Y’Umushyikirano: Gukemura Ikibazo Cya Internet Itihuta, Ikibazo cya Bisi…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imyanzuro Y’Umushyikirano: Gukemura Ikibazo Cya Internet Itihuta, Ikibazo cya Bisi…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 March 2023 3:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere taliki 13, Werurwe, 2023 nibwo hatangajwe imyanzuro yafatiwe mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 189  yateranye hagati ya taliki 27 na 28, Gashyantare, 2023 iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Iyo myanzuro iragira iti:

Kuva ku itariki ya 27 kugera ku ya 28 Gashyantare 2023, i Kigali hateraniye Inama y’Igihugu

y’Umushyikirano ya 18; yayobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u

Rwanda.

Iyo nama yitabiriwe n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye: Abayobozi,

Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga,

abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo

ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Wari umwanya wo gusuzuma aho gahunda za Leta zigeze zishyirwa mu bikorwa, no gufata ingamba

zo kurushaho kwihutisha iterambere.

Muri uyu mushyikirano habaye n’umwanya wo kwerekana uko uturere twarushanyijwe mu kwesa

imihigo mu mwaka ushize no gusinya amasezerano y’imihigo mishya.

Ibiganiro byatanzwe byibanze ku ngingo zikurikira:

1) Ibyavuye mu ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2022;

2) Guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bwubakiye ku muryango no

3) Kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:

Ubukungu

  1. Kunoza ingamba zo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi harimo:
  • Koroshya kubona inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi;
  • Gufasha aborozi kongera umukamo;
  • Gushishikariza abahinzi n’aborozi kwitabira ubwishingizi bw’imyaka n’ubw’amatungo;
  • Gukemura ikibazo cy’udukoko n’indwara byangiza imyaka.
  1. Gukemura vuba ikibazo cy’imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z’imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n’abagenerwabikorwa.
  1. Kunoza imikorere ya One Stop Centre ya RDB kugira ngo ihurize hamwe serivisi zose abantu

bakenera, harimo n’izikenerwa n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga.

  1. Gukemura byihutirwa ibibazo bituma interineti idakora neza kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze.
  2. Kurushaho kunoza serivisi zitangwa n’Irembo no kongeramo izikenerwa zose
  3. Gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.
  1. Gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.

IMYANZURO

Uburezi

  1. Gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri kugira ngo abarangiza

kwiga bashobore guhangana n’ibibazo biri ku isoko ry’umurimo, hibandwa kuri ibi bikurikira:

  • Kongera umubare w’abanyeshuri bajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro;
  • Gukorana n’abikorera mu kumenyereza abanyeshuri umwuga mbere y’uko bajya ku isoko ry’umurimo;
  • Kuzamura ireme ry’ubushakashatsi.

Ubuzima

  1. Gushyira mu bikorwa, mu gihe cy’imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry’abana. Mu

bigomba kwitabwaho harimo kurushaho kwifashisha Abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana

ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gikorwa aho bazajya bigisha ababyeyi kurwanya imirire mibi no

gutanga indyo yuzuye.

  1. Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara

ya kanseri, iy’umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri. Gukangurira

Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n’isuku yo mu kanwa hagamijwe

kwirinda indwara.

  1. Kuvugurura ibikorwa remezo by’ubuvuzi, kongera umubare w’abakozi, kongera isuku

ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro. By’umwihariko kwita ku

mibereho myiza y’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.

Imibereho myiza

  1. Gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye harimo:
  • Gukumira amakimbirane mu miryango;
  • Kongera amahugurwa y’abita ku marerero y’abana bato;
  • Kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge;
  • Gushyira mu bikorwa neza ibiteganyijwe n’amategeko abuza urubyiruko kunywa inzoga kimwe n’ahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge;
  • Kongera ibigo by’imyidagaduro by’urubyiruko hirya no hino mu gihugu;
  • Kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y’abantu basambanya abana. Ibi birimo no gukora ubukangurambaga ku ruhare rw’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera mu kugaragaza abakoze icyo cyaha.

Uburere mboneragihugu

  1. Guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n’indangagaciro nyakuri by’Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y’Itorero haba mu Rwanda no mu mahanga.

 

TAGGED:ImyanzuroKagameUmushyikirano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rurakira Ibisanduku Bya Mbere Bizubakwamo Inganda Z’Inkingo
Next Article ‘Gira Iwawe’: Gahunda Yo Guha Abarimu Inzu Zihendutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?