Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imyigaragambyo Ikomeye Yadutse Muri Turikiya 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Imyigaragambyo Ikomeye Yadutse Muri Turikiya 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 March 2025 9:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo gufunga umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Turikiya witwa Imamoglu, abamushyigikiye bigabije imihanda barabyamagana.

Uyu munyapolitiki yari asanzwe ari umwe mu bantu bakomeye batavuga rumwe na Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Ekrem Imamoglu kandi yari asanzwe ayobora Umurwa mukuru, Istanbul, akaba yari asanzwe ashaka kuziyamamariza kuyobora igihugu ahagarariye Ishyaka People’s Party’s (CHP) riteganya kuziyamamaza mu matora yo mu mwaka wa 2028.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo yatawe muri yombi ashinjwa ruswa.

Abamushyigikiye ntibatinze kubyamagana, bayoboka imihanda barigaragambya.

Polisi yatangiye kubakura mu mihanda binyuze mu kubatera ibyuka biryana mu maso, abandi ibarasa amasasu akoze mu biti ariko abenshi banga kuva mu mihanda.

Imamoglu we avuga ko ibyo bamushinja ari urwitwazo rwo kugira ngo abuzwe kuziyamamaza.

Icyakora we yanditse kuri X ko atazigera yunamira ubutegetsi ahanganye nabwo

Perezida Erdogan yatangaje kuri X ko ibyo uriya mugabo akora bigamije guhungabanya umudendezo rusange, bigatuma abaturage batishyira ngo bizane.

BBC ivuga ko abantu benshi bigaragambya bari kubikora bazunguza amabendera, banaririmba indirimbo zamagana ifatwa ry’umuntu wabo.

Umugore we witwa Dilek Kaya Imamoglu yabwiye abaje kwigaragambya ko ibyabaye bikwiye kwamaganwa n’uwo ari we wese ushyira mu gaciro.

Bivugwa ko imyigaragambyo yamaze kugera mu Ntara 55 muri 81 zigize iki gihugu.

Ni ibyemezwa na AFP.

Hari abanyamakuru, abanyapolitiki n’izindi ntiti baherutse gufungwa bakekwaho uruhare mu mugambi wo guhungabanya umutekano wa Turikiya bivugwa ko bari basangiye n’uriya munyapolitiki.

Uriya munyapolitiki akurikiranyweho gushinga ihuriro ry’abagizi ba nabi bari bafite umugambi wo gusahura ibya rubanda no gukoresha ruswa bahungabanya umudendezo w’igihugu.

Ni ruswa bivugwa ko yari ishingiye ku mitangire y’isoko.

AFP n’ibindi binyamakuru bitangaza ko yajyanywe gufungirwa muri gereza iri ahitwa Silivri.

Ikindi ni uko Imamoglu yakuwe ku buyobozi bw’Umujyi wa Istanbul.

TAGGED:featuredPerezidaRwandaTurikiyaUmunyapolitiki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaturage Ba Gisagara Bibasiwe N’Ibiza
Next Article Qatar Yashimye Umuhati W’U Rwanda Na DRC Mu Guhagarika Imirwano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?