Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13, Mutarama, 2022 abamotari bo hirya no hino mu Karere ka Nyarugenge n’ahandi bazindukiye mu myigaragambyo. Bavuga ko hari amafaranga bakatwa kuri mubazi zishyurirwaho n’abagenzi kandi ngo birabahombya.
Ikindi bavuga ko kigomba gusobanuka ni ubwishingizi bwa moto bukomeje guhenda.
Tariki 07, Mutarama, 2022 nibwo Ikigo kitwa Yego Innovation Ltd gifatanyije n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye guha abamotari bose mubazi zigomba gukoreshwa mu kwishyura ingendo hashingiwe ku ntera yagenzwe.
Ubusanzwe kwishyura umumotari byakorwaga bishingiye ku bwumvikane hagati ye n’umugenzi.
Ubu bwumvikane ariko hari ubwo bwangaga, ugasanga baritana ba mwana, umwe ngo ayo umpaye siyo twavuganye.
Taarifa yagerageje kuvugana na Bwana Ngarambe Daniel iyobora Ihuriro nyarwanda ry’Abamotari, FERWAKOTAMU, ngo atubwire icyo bateganya ngo bumvishe abamotari akamaro k’iriya mubazi ariko ntiyafashe telefoni.
Mubazi ni ikoranabuhanga ryazanywe n’Ikigo kitwa Yego Innovation Ltd cyatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2016.
Rikora hifashishijwe icyuma gipima urugendo moto itwaye umugenzi ikoze hanyuma kikagena ayo agomba kwishyura.
Iki cyuma bakita “smart meter”.
Kigomba kuba kiri gukorana na murandasi kugira ngo igifashe mu kazi kacyo ko gupima intera hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS rifasha mu kumenya intera igenzwe n’igihe urwo rugendo rumaze.
Kugeza ubu, ariko Ikigo k’igihugu gishinzwe gukurikirana imirimo imwe n’imwe y’ingenzi ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyashyizeho igiciro fatizo cya Frw 107 kuri buri kilometero igenzwe.
Ibilometero bibiri bya mbere umuntu agenze mubazi izajya imuca Frw 300 , ariko nagenda urugendo rugeze cyangwa rurenze ibilometero 40 noneho igiciro kibe Frw 187 kuri kilometero imwe.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorere y’iyi gahunda muri RURA witwa Jean Pierre Mubiligi aherutse kubwira Taarifa ko mbere uriya mushinga wasubitswe kugira ngo hagire ibindi bintu biwugize bibanza kunozwa.
Ubu ngo baje baramaramaje.
Ubwo uyu mushinga watangiraga bwa mbere hari mu mwaka wa 2017.
Ingamba yari iy’uko moto zigira mubazi zikoresha ikoranabuhanga bityo ibyo kwishyura mu kajagari ‘bigacika.’
Nyuma y’uko abamotari bigarambije kuri uyu wa Kane basaba ko amafaranga bakatwa kuri mubazi yavaho kandi ikiguzi cy’ubwishingizi kikagabanywa, ubu igihanzwe amaso ni ukureba uko iki kibazo kizacyemurwa.