Abaturage bari bitabiriye inama yari yateguwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23 babwiye itangazamakuru ko yaturikiyemo ibisasu bihitana ‘benshi’.
Biravugwa ko ibyo bisasu ari iby’abasirikare b’Uburundi.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa nawe wari muri iyi nama yavuze ko iperereza ryo kugaragaza ko ibisasu byaturitse bikoreshwa n’ingabo z’Uburundi ryahise ritangira.
Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza abaturage b’abasivile bapfuye, abandi bakomeretse.
Ubwoba bwatumye abantu benshi bahunga bakwira imishwaro buri wese akiza amagara ye.
Ikindi kitaramenyekana ni ukumenya niba hari abayobozi b’uyu mutwe baba bahasize ubuzima.
Inama yabereye mo kiriya gitero yabereye ahitwa Place du 24 kandi Nangaa yahavugiye ko bidatinze M23 izafata umujyi wa Uvira, uwa Fizi n’uwa Kamituga.
Hari amakuru atangwa na bamwe mu banyamakuru bahakorera avuga ko abantu umunani ari bo bahasize ubuzima, abandi icyenda barakomereka bikomeye.