Amakuru mashya ku mwuka mubi hagati y’u Bushinwa n’Amerika bapfa Taiwan avuga ko hari indege za Leta zunze ubumwe z’Amerika zahagurutse mu Buyapani kugira ngo ziherekeze indege Nancy Pelosi arimo.
Biteganyijwe ko uyu muyobozi wa gatatu ukomeye muri Amerika ari bugere i Taipei mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri akaharara kuri uyu wa Gatatu akazagirana ikiganiro na Perezida wayo.
Izo ndege umunani ziri kumwe n’izindi ndege eshanu zitwaye amavuta yo kuziha mu gihe ayo zitwaje yaba azishiranye.
🔴#BREAKING: au moins 8 avions de chasse et 5 avions de ravitaillement de l'US Air Force, ont décollé du Japon et se dirigent vers l’avion transportant #NancyPelosi. La présidente de la Chambre des représentants devrait atterrir à #Taipei à 14h20GMT #Taiwanchina #ChinavsTaiwan pic.twitter.com/dsinFLYpmy
— LSI AFRICA (@lsiafrica) August 2, 2022
U Bushinwa buvuga ko budashaka ko Nancy Pelosi agera muri Taiwan kubera ko ngo byaba bivuze ko Amerika yemera ko Taiwan ari igihugu kigenga kandi u Bushinwa buyifata nk’Intara yabwo.
Ku rundi ruhande, hari Abanyamerika( bishoboka ko na Nancy Pelosi ari muri bo) batumva ukuntu igihugu icyo ari cyo cyose ku isi cyabuza Umuyobozi w’Amerika kujya mu gihugu ashaka ku isi.
Ubuhangange bw’Amerika nibwo butuma itumva ukuntu u Bushinwa bwabuza umuyobozi wabwo kujya aho ashaka ku isi.
Abashinwa bo bavuga ko niba Amerika yiyemeje kuba umwanzi w’u Bushinwa butuwe na Miliyari 1.4 z’abaturage ubwo ziyemeje intambara n’ingaruka zishobora kuzayigora kwivanamo.
🔴🇨🇳🇹🇼[RÉSUMÉ]✈️ #Taiwan
• Arrivée de #Pelosi à 14h20 GMT.
• Elle passera la nuit à #Taipei et rencontrera Tsai Ing-wen.
• Cyberattaques sur les sites du gouvernement taïwanais.
• Chars chinois dans la province du Fujian.
• L'US Navy déploie 4 navires vers Taïwan. pic.twitter.com/EFbYJScQCu— LSI AFRICA (@lsiafrica) August 2, 2022