Inzego z’umutekano n’ubutabazi muri Indonesia ziri gushakisha niba nta bandi bantu baba bahitanywe n’umutingito wabereye mu Kirwa cya Java, kimwe mu birwa byinshi bigize Indonesia.
Uyu mutingito wari ufite ubukana bwo ku gipimo cya 5.6 mu mibare ya Richter. Ni igipimo kiri mu biremereye n’ubwo atari cyo kiremereye kurusha ibindi.
Herman Suherman, uyobora Intara yitwa Cianjur yabwiye Televiziyo yitwa Kompas TV ko hagikorwa ibishoboka byose ngo harebwe niba nta bandi bantu baba bagihumeka ngo batabarwe.
Ikigo gishinzwe ibiza muri iki gihugu kitwa National Disaster Mitigation Agency kivuga ko abenshi bapfuye bazize inzu zabagwiriye.
Agace kibasiwe n’uyu mutingito nta mashanyarazi akarangwamo.
Abatuye Umurwa mukuru, Jakarta, nabo bakutse umutima.
Ikindi cyakuye abaturage umutima ni uko nyuma y’umutingito hashoboraga kuvuga n’umwuzure witwa Tsunami waterway n’uko amazi yacuguswa akarenga inkombe akajya mu ngo z’abaturage.
Indonesia ibereyemo iki cyiza nyuma y’uko hari amaze iminsi mike ibereyemo Inama mpuzamahanga y’ibihugu bikize yiswe G20 yabereye ahitwa Bali.
Indonesia: Igihugu cy’ibirwa 17,000
Indonesia ni igihugu kigizwe n’ibirwa byinshi ariko ikinini muri byo kikitwa Sumatra. Hari n’ibindi bibiri nabyo binini ari byo Java na Sulawesi.
Iherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya ndetse n’Umugabane wa Oceania, hagati y’Inyanja y’Abahinde n’iya Pacifique.
Ibirwa bigize Indonesia ni 17,000.
Ikindi ni uko iki gihugu ari icya kane gituwe n’abaturage benshi kuko kugeza ubu babarurwa mu bantu miliyoni 275 kikaba ku buso bwa kilometero kare1,904,569 ibi nabyo bikigira igihugu cya 14 kininin ku isi.
Abagituye benshi ni Abisilamu.
Kigabanyijemo Intara 37, zirimo Intara umunani zisa n’izigenga mu rugero runaka.
Umurwa mukuru wa Indonesia witwa Jakarta ukaba Umurwa mukuru wa Kabiri ku isi utuwe n’abantu benshi.
Indonesia ikikiwe n’ibihugu bya Papua New Guinea, Timor y’i Burasirazuba, Malysia, Singapore( ku nyinja) Vietnam, Philippines, Australia, Palau n’u Buhinde.
N’ubwo ituwe cyane ariko, ifite n’ahandi hantu bagari hari ubutayu bunini cyane butuma iba igihugu cya mbere ku isi gifite urusobe rw’ibinyabuzima rwihariye.