Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Indonesia: Abantu 56 Bahitanywe N’Umutingito Abandi 700 Barakomereka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Indonesia: Abantu 56 Bahitanywe N’Umutingito Abandi 700 Barakomereka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 November 2022 3:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inzego z’umutekano n’ubutabazi muri Indonesia ziri gushakisha niba nta bandi bantu baba bahitanywe n’umutingito wabereye mu Kirwa cya Java, kimwe mu birwa byinshi bigize Indonesia.

Uyu mutingito wari ufite ubukana bwo ku gipimo cya 5.6 mu mibare ya Richter. Ni igipimo kiri mu biremereye n’ubwo atari cyo kiremereye kurusha ibindi.

 Herman Suherman, uyobora Intara yitwa   Cianjur yabwiye Televiziyo yitwa  Kompas TV ko hagikorwa ibishoboka byose ngo harebwe niba nta bandi bantu baba bagihumeka ngo batabarwe.

Ikigo gishinzwe ibiza muri iki gihugu kitwa National Disaster Mitigation Agency  kivuga ko abenshi bapfuye bazize inzu zabagwiriye.

Agace kibasiwe n’uyu mutingito nta mashanyarazi akarangwamo.

Abatuye Umurwa mukuru, Jakarta, nabo bakutse umutima.

Ikindi cyakuye abaturage umutima ni uko nyuma y’umutingito hashoboraga kuvuga n’umwuzure witwa Tsunami waterway n’uko amazi yacuguswa akarenga inkombe akajya mu ngo z’abaturage.

Indonesia ibereyemo iki cyiza nyuma y’uko hari amaze iminsi mike ibereyemo Inama mpuzamahanga y’ibihugu bikize yiswe G20 yabereye ahitwa Bali.

Indonesia: Igihugu cy’ibirwa 17,000

Indonesia ni igihugu kigizwe n’ibirwa byinshi ariko ikinini muri byo kikitwa Sumatra. Hari n’ibindi bibiri nabyo binini ari byo Java na Sulawesi.

Iherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya ndetse n’Umugabane wa Oceania, hagati y’Inyanja y’Abahinde n’iya Pacifique.

Ibirwa bigize Indonesia ni 17,000.

Ikindi ni uko iki gihugu ari icya kane gituwe n’abaturage benshi kuko kugeza ubu babarurwa mu bantu miliyoni 275 kikaba ku buso bwa kilometero kare1,904,569 ibi nabyo bikigira igihugu cya 14 kininin ku isi.

Abagituye benshi ni Abisilamu.

Kigabanyijemo Intara 37, zirimo Intara umunani zisa n’izigenga  mu rugero runaka.

Umurwa mukuru wa Indonesia witwa Jakarta ukaba Umurwa mukuru wa Kabiri ku isi utuwe n’abantu benshi.

Indonesia ikikiwe n’ibihugu bya Papua New Guinea, Timor y’i Burasirazuba, Malysia, Singapore( ku nyinja) Vietnam, Philippines, Australia, Palau n’u Buhinde.

N’ubwo ituwe cyane ariko, ifite n’ahandi hantu bagari hari ubutayu bunini cyane butuma iba igihugu cya mbere ku isi gifite urusobe rw’ibinyabuzima rwihariye.

TAGGED:featuredIndonesiaUmutingito
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jacob Zuma Yasabiwe Gusubira Muri Gereza
Next Article Kagame Avuga Ko Kwigisha Umwana Bimufasha Kurengera Ibidukikije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?