Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambique bakoranye umuganda n’inzego z’umutekano n’abaturage b’umujyi wa Palma, mu majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado.
Uyu muganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021, hagamijwe gusukura imihanda no kwimakaza umuco wo gukorera hamwe hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage.
Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko icyo gikorwa cyahurije hamwe inzego z’umutekano zaturutse mu Rwanda, iza Mozambique n’abaturage. Cyahurije hamwe abagera mu 4,000 batuye Umujyi wa Palma.
Umuganda watangijwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zitagamije gusa gutanga umusanzu mu isuku y’umujyi, ahubwo no kuziba icyuho kigaragara hagati y’abaturage n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’ubukangurambaga.
Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo mu mujyi wa Palma, Martins Egidis Nkamate n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze.
Nkamate wavuze mu izina rya Guverinoma ya Mozambique, yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambique.
Yanashishikarije abaturage n’abayobozi gukomeza kwitabira Umuganda hagamijwe kongera kwiyubakira no kwibungabungira ibikorwaremezo mu karere.
Muri uwo muganda hasukuwe umuhanda munini hamwe n’indi iwushamikiyeho na za ruhurura zegereye umuhanda wo mu mujyi wa Palma ureshya na kilometero shatu.
U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique muri Nyakanga 2021, ubu rufiteyo abagera ku 2000.