Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Za Congo Zitabaje FDLR Mu Bitero Ziri Gutegura Kuri M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Ingabo Za Congo Zitabaje FDLR Mu Bitero Ziri Gutegura Kuri M23

Last updated: 11 February 2022 12:06 pm
Share
SHARE

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zitabaje abarwanyi ba FDLR mu bitero birimo gutegurwa ku mutwe wa M23, nk’uko amakuru yizewe agera kuri Taarifa abyemeza.

Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, kuri uyu wa Gatanu yabwiye umunyamakuru ko ibirindiro byabo byagoswe n’umutwe w’abarwanyi ba FDLR, bayobowe na Brig Gen Ruhinda (ugaragara ku ifoto).

Ati “Ingabo za Congo zahaye FDLR intwaro zikomeye mu bice bya Masisi. Ni abarwanyi bagera ku 1000 bambaye impuzankano ya FARDC. Bagose ibirindiro byacu hafi ya Pariki y’Igihugu ya Virunga.”

Gen Ruhinda uyoboye ingabo zidasanzwe za FDLR

Umutwe wa M23 washinzwe ku wa 4 Mata 2012, ariko uza gutsindwa intambara mu mwaka wa 2013, abari bawugize baratatana bamwe bahungira muri Uganda, abandi mu Rwanda.

Gusa kuva mu myaka mike ishize wongeye kwisuganya, ushinja Leta kutubahiriza amasezerano basinyiye i Nairobi mu 2013, yagenaga uburyo bwo guhosha imirwano burundu n’abarwanyi bahunze bagatahuka.

Mu kwezi gushize M23 yashinjwe n’Ingabo za Leta ya Congo kugaba ibitero ahitwa Nyesisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hafi ya Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Byahitanye abasirikare ba Leta bagera kuri 41.

Amakuru avuga ko umwe mu bishwe icyo gihe yari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Colonel.

Uwo mutwe na wo watakaje abarwanyi benshi nubwo umubare utatangajwe.

FDLR yamaze gushyirwa mu mitwe y’iterabwoba, yashinzwe ahanini n’abahoze mu gisirikare bahunze u Rwanda nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umutwe ukomeje kujujubya abaturage, aho mu minsi ishize byatangajwe ko mu gace ka Nyamilima muri terirwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, washyizeho imisoro yakwa abaturage kugira ngo bemererwe kujya mu mirimo yabo.

FDLR Yashyizeho Imisoro Ku Baturage Muri Rutshuru

TAGGED:FDLRfeaturedM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ambasaderi wa Amerika Yasezeye Ku Banyarwanda, Ahishura Ibyo Azakumbura
Next Article Polisi Yarohoye Imibiri Y’Abagabo Babiri, Umwe Yariyahuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?