Myugariro w’Amavubi yamaze kubona ikipe yo muri Macedonia azakinira yitwa Shkupi FC.
Rwatubyaye Abdoul yari asanzwe akinira ikipe ya SuitchBacks yo mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) ariko amasezerano ye yararangiye
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Instagram rw’imwe muri radio zikorera mu Rwanda, Rwatubyaye yasinye gukinira iyi kipe mugihe cy’amezi atandatu.
Mbere y’uko Rwatubyaye ajya gukinira ikipe yo muri USA yari asanzwe akinira Rayon Sports.