Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Za Ethiopia Zubuye Intambara Yeruye Ku Barwanyi Ba Tigray
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Za Ethiopia Zubuye Intambara Yeruye Ku Barwanyi Ba Tigray

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 October 2021 10:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uruhande rw’abarwanyi bo muri Tigray ruvuga ko guhera mu mpera z’Icyumweru cyarangiye tariki 10, Ukwakira, 2021 ingabo za Ethiopia zabagabyeho ibitero biremereye bikoresheje indege n’ibimodoka by’intambara.

Umuvugizi w’abarwanyi bo muri Tigray witwa Getachew Reda yabwiye The Reuters ibitero by’ingabo za Ethiopia  biri kuva no mu Ntara ya Amhara.

Uyu mugabo avugira umutwe wa gisirikare witwa Tigray People’s Liberation Front (TPLF), abarwanyi bawo bakaba bamaze igihe bahanganye n’ingabo za Leta ya Ethiopia iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed.

Getachew avuga ko ingabo za Ethiopia zatangiye gukoresha indege za drones mu kubarasaho.

Getachew Reda yigeze kuba Minisitiri w’ingabo za Ethiopia ikiyoborwa na Meles Zenawi.

Ikindi yatangaje ni uko ibitero biremereye biherutse kubagabwaho byatangiye kugabwa ku wa Kane, ariko bikomeza kugira ubukana ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu, kugeza ku Cyumweru tariki 10, Ukwakira, 2021.

Bisa n’aho ingabo za Ethiopia zahagurukiye guhashya bidasubirwaho abarwanyi bo muri TPLF.

Ikindi ni uko abaturage bo muri Amhara basanzwe bafatanyije na Leta ya Ethiopia, bavuga ko kugira ngo abatuye Tigray babone amahoro arambye, ari ngombwa ko urugamba rwo kubagamburuza ruba mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bwose n’igihe icyo ari cyo cyose.

Iri tangazo ryo kumenyesha yacishije kuri Twitter ryarakaje abagaba bakuru mu ngabo za Ethiopia kubera ko ngo yamennye ibanga.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia zirwanira ku butaka witwa Berhanu Jula yavuze ko ibyo uriya mugabo yakoze ari ukumena ibanga rya gisirikare kandi bishobora gukoma mu nkokora imigambi yazo.

Gen Jula ati: “ Ibyo uriya mugabo yakoze ni ukumena ibanga rya gisirikare. Abayobozi ba gisiviri bagomba kwirinda kugira icyo batangaza ku makuru ya gisirikare baba bamenye kuko ubundi aba ari amakuru adashyirwa ku karubanda.”

Intambara muri Ethiopia iri gusatira izindi ntara zayo harimo n’Intara ya Dessi.

Tigray ni agace gato ka Ethiopia ariko gafite abaturage bihagazeho

Ubuyobozi bwayo bwatangaje ko hagiye gutangira umukwabo, kugira ngo hirindwe ko hari abantu bacengera bitazwi bagahungabanya umutekano.

Intambara muri Tigray imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi mirongo mu gihe abandi barenga miliyoni bavuye mu byabo.

Abaturage  miliyoni 5.2 bahoze batuye Intara ya Tigray bahunze ingo zabo, kandi ngo abagera kuri 90% bakeneye inkunga y’abagira neza kugira ngo babone ibiribwa n’imiti.

Tariki 11, Kamena, 2021, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gutabara imbabare Bwana Mark Lowcock yatangaje ko mu Majyaruguru ya Ethiopia mu Ntara ya Tigray icyo gihe inzara yacaga ibintu.

Abantu bagize imiryango irenga 350 000 muri kariya gace  bari bafite ikibazo gikomeye cy’ibiribwa.

Ubugenzuzi bwakozwe na ririya shami buvuga ko bwasanze ibibera muri kiriya gice cya Ethiopia ari agahomamunwa.

Ababukoze bavuga ko hari abaturage inzara yicira ku muhanda, kandi ngo abagore n’abana nibo bibasiwe.

Abagabo bo barahunze abandi bagwa ku rugamba, abasigaye nta cyo bafite baramiza abagize imiryango yabo.

Abaturage bahuye n’inzara kurusha abandi ni abatuye agace ka Qafta Humera, aka kakaba ari agace kitaruye gaherereye mu Burengerazuba bwa Tigray.

Abagatuye bavuga ko mbere y’uko inzara inuma, abarwanyi bo muri Tigray hamwe n’ingabo za Leta babahejeje mu cyera gati, bababuza kujya gukora ibikorwa byatuma bagira icyo bashyira mu nda harimo ubuhinzi n’ubworozi bw’amatungo.

Umwe mu bahatuye yigeze kubwira BBC ko n’imyaka bari birizigamiye baje kuyirya igashira, ubu bakaba barembejwe n’inzara.

Ati: “ Ubu urupfu ruratwugarije, ibintu byadukomeranye, inzara iraturembeje nimutabare!”

Inzara irembeje abatuye Tigray

Mu magambo yumvikanamo agahinda, uriya mugore yavuze ko hari ubwo we na bagenzi be bigeze kubona imodoka zipakiye ibiribwa zihise mu gace kabo bagira ngo wenda nibo zibizaniye ariko barazireba zirinda zirenga!

Si ubwa mbere agace Tigray iherereyemo kibasiwe n’inzara kuko no mu mwaka wa 1984 nabwo  yigeze kukibasira hamwe n’akandi bituranye kitwa Wollo.

Ariya mapfa yateye inzara yahitanye abantu bari hagati 600,000 na 1,000,000.

TAGGED:AbarwanyiEthiopiafeaturedIntambaraTigray
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urubanza Rw’Abakekwaho Kwica Thomas Sankara Rwatangiye Nyuma y’Imyaka 34
Next Article Umuyobozi Mukuru Wa Polisi Y’U Butaliyani Ari Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?