Amakuru atangwa n’umunyamakuru wo muri Kenya uri mu bakomeye witwa Mwangi Maina avuga ko itsinda ry’ingabo zidasanzwe za Kenya zamaze kugera i Bunagana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho zahawe inshingano yo kuhavana inyeshyamba za M23 zagiye kuhamara hafi amezi ane.
Mwangi Maina asanzwe yandikira The Standard.
Iby’uko zihagaze bivuzwe nyuma gato y’ikiganiro Perezida Tshisekedi aherutse guha France 24 agatangaza ko ingabo za kiriya gihugu[Kenya] ari zo zizahangana na M23 muri Bunagana.
Amakuru avuga ko ingabo za Uganda zageze i Bunagana ziciye muri Uganda.
Mwangi avuga ko n’ingabo za SADC nazo ziri mu zigomba kujya muri kariya gace ariko ngo zo zizaba zifite inshingano zizahabwa na MONUSCO .
Yanditse ati: “ Ingabo za SADC zizaba zifite inshingano zo gufasha iza MONUSCO mu kugaba ibitero simusiga ku barwanyi bagize imitwe myinshi y’inyeshyamba imaze iminsi yarazengereje abatuye u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.”
JUST IN: #Kenya Defense Special Force entered #DRCongo on Friday as part of the @jumuiya standby army aimed at wiping out the negative rebels operating in eastern #CONGO. The contingent entered through #Bunagana, border city of UG/DRC, that has been occupied by M23. pic.twitter.com/MHlWsRGbpU
— Mwangi (@MwangiMaina_) September 25, 2022
Izi ngabo zose zizajya yo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yemerejwe i Nairobi avuga ko hakwiye gushyirwaho umutwe uhuriweho n’ingabo zo mu Karere zigomba kujya kwirukana imitwe y’inyeshyamba imaze igihe yarazengereje abatuye u Burasirazuba bwa DRC n’ibihugu biyituriye harimo n’u Rwanda.
Icyo gihe ubuyobozi bwa DRC bwavuze ko budashaka ko muri ziriya ngabo hazabonekamo iz’u Rwanda.
Perezida Kagame yatangarije kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda ko ibyo ntacyo bitwaye u Rwanda.
Icyangombwa kuri rwo ngo ni uko umutekano ugaruka muri kiriya gice kandi ibihungabanya u Rwanda bigahagara.
Ku rundi ruhande, u Rwanda ruvuga ko rutazarebera umuntu wese uzashaka kuruhungabanyiriza umutekano.
Tugarutse k’ukuba abasirikare ba Kenya bageze muri Bunagana, amafoto yashyizwe kuri Twitter na Mwangi Maina agaragaza ko ziriya ngabo za Kenya zakiriwe n’ingabo zisanzwe zirinda Perezida Tshisekedi.