Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Zirinda Perezida Wa Centrafrique Zarashe Abapolisi Ba UN
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Zirinda Perezida Wa Centrafrique Zarashe Abapolisi Ba UN

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 November 2021 9:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku wa Mbere tariki 01, Ugushyingo, 2021, mu murwa mukuru wa Centrafrique, Bangui, habereye ibintu bidasanzwe. Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu barashe ku modoka z’abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye bari baciye hafi y’Ingoro ya Perezida Faustin Archange Touadéra hakomereka abantu icumi.

Imodoka z’Abapolisi ba UN zari zirimo abapolisi bakomoka mu Misiri, bikaba bivugwa ko zageze imbere y’Ingoro y’Umukuru wa Centrafrique zirenga imbibi z’aho abantu basanzwe bemerewe kugera ndetse zitangira no gufotora.

Amakuru atangwa na Jeune Afrique avuga ko hari abapolisi ‘benshi’ bo mu Misiri bakomerekeye muri ririya rasana.

Ni ubwa mbere ibintu nka biriya bibaye muri kiriya gihugu mu myaka umunani ishize UN yohereje abapolisi  bayo  kurinda umutekano muri kiriya gihugu kimaze igihe mu bibazo bya politiki.

Itangazo ryaturutse mu buyobozi bwa UN rivuga ko abapolisi icumi bakomoka mu Misiri bakomerekeye muri kuriya gukozanyaho.

Amasasu yatangiye kumvikana ku manywa y’ihangu saa munani n’igice.

Imodoka yo mu bwoko bwa bisi( bus) yari ivuye ku kibuga cy’indege Bangui-M’Poko igana mu gice abapolisi ba UN bakomoka mu Misiri bakambitsemo.

Igeze aho Ingoro ya Perezida wa Centrafrique iherereye, abari bayirimo bagiye kumva bumva basutsweho amasasu.

Amakuru avuga ko nta mupolisi n’umwe wari ufite imbunda mu bari bari muri iriya bisi.

Amakuru yatanzwe na Guverinoma ya Centrafrique avuga ko iriya modoka yagiye kuraswaho ari uko yarenze agace kagenewe abantu basanzwe, igera mu gaca katavogerwa.

Ikindi ngo yari imwe mu modoka ishatu zari zivuye kuri cya kibuga cy’indege twavuze haruguru.

Itangazo ryasohowe na Leta ya Centrafrique rivuga ko ‘iriya modoka yari yayobye yisanga mu gace katemewe kegereye Ingoro Umukuru w’Igihugu atuyemo.’

Guverinoma ya Centrafrique ivuga ko bariya bapolisi bari barengereye ndetse batangiye no gufata amafoto y’iriya ngoro kandi ntawe bari babimenyesheje.

Itangazo rya Guverinoma ya Centrafrique kuri kiriya kibazo

Itangazo ryavuye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu rivuga ko abarashe kuri iriya bisi bashakaga guha gasopo umushoferi ngo areke gukomeza gusatira iriya nyubako, ariko ngo undi yarabyanze.

Ikindi ngo ni uko hari isasu ryafashe umwana w’umukobwa wari uri hafi aho riramuhitana.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03, Ugushyingo, 2021 nibwo abayobozi ba MINUSCA baganiriye n’abarinda Umukuru w’igihugu cya Centrafrique barebera hamwe icyateye biriya kugira ngo bagire icyo bumvikanaho mu rwego rwo gucyemura ikibazo cyavukiye muri ririya rasana ‘ridasanzwe.’

Nta kiratangarizwa itangazamakuru mu byaganiriweho n’ibyumvikanyweho.

TAGGED:AbapolisiCentrafriquefeaturedIngaboIngoroTouaderaUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Biba Byiza Cyane Iyo Intsinzi Ibonetse Biciye Mu Mucyo- Minisitiri Munyangaju
Next Article Inkuru Y’Abanyarwanda Bajyanywe Muri Gabon Kubabyarira Abahungu…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?