Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Z’U Burundi Zivuga Ko Ibyo RDF Yavuze Ku Bateye U Rwanda ‘Ari Ibinyoma’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Ingabo Z’U Burundi Zivuga Ko Ibyo RDF Yavuze Ku Bateye U Rwanda ‘Ari Ibinyoma’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 May 2021 12:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Col Biyereke Floribert Umuvugizi w'Ingabo z'u Burundi
SHARE

Taarifa imaze kubona itangazo ryavugaga ko Minisiteri y’ingabo z’u Burundi ivuga ko abateye u Rwanda bataturutse ku butakwa bwabwo, yabajije umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Col Floribert Biyereke niba koko ibyanditswemo ari ko kuri kw’igisirikare avugira, adusubiza ko ari ko kuri.

Itangazo rivuga ko abarwanyi bivugwa ko bateye u Rwanda baturutse mu Burundi mu ntangiriro z’iki Cyumweru atari ho baturutse ndetse ngo si n’aho bahungiye nyuma yo gukubitwa inshuro.

Itangazo ryavuye muri Minisiteri y’ingabo z’u Burundi

Ririya tangazo rivuga ryeruye ko u Burundi budashobora kuba indiri y’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Iri tangazo rirangiza rivuga ko ingabo z’u Burundi zihora ku mupaka ubugabanya n’u Rwanda zicunga ko ntawahahungabanyiriza umutekano waba uw’u Rwanda, uw’u Burundi cyangwa uw’ahandi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubutumwa buri muri tangazo buhuye n’ubwo ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD ryatangaje.

Naryo riramagana iby’ingabo z’u Rwanda zatangaje by’uko abarwanyi baruteye baturutse i Burundi.

 

Icyo RDF yari yatangaje…

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ryari ryatangaje  ko mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23  hari abarwanyi bashatse gutera u Rwanda baturutse i Burundi ahitwa Giturashyamba muri Komini Mabayi ariko bakubitwa inshuro.

- Advertisement -

Rivuga ko bateye binjiriye mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi , mu Kagari ka Nyamuzi mu Mudugudu wa Rwamisave.

Kuri iki gikopo handitse ho cyari kigenewe ingabo z’u Burundi

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko bariya barwanyi basanze zabateze igico( ambush) zirabarasa hahita hagwa babiri (2) babambura imbunda zirimo n’irasa amasasu menshi icyarimwe bita machine gun, udupaki tw’amasasu( bita magazine) turindwi, grenade imwe, icyombo kimwe cyo mu bwoko bwa Motorola n’imiguru ibiri y’impuzankano z’ingabo z’u Burundi.

Kugeza ubu biravugwa ko abagabye kiriya gitero ari abarwanyi ba FLN.

Bambutse umugezi wa Ruhwa utandukanya Komini ya Mabanza mu Burundi n’Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi ariko bamaze kuraswa n’ingabo z’u Rwanda basubiye mu ishyamba rya Kibiri ari n’aho bivugwa ko bashinze ibirindiro.

Ko umubano ‘wagendaga uba mwiza’ ibi bizacura iki?

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko umubano hagati y’umuturanyi wo mu Majyepfo ari mwiza.

Yabwiye abari bitabiriye Inteko yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi ko abaturanyi b’u Rwanda( uretse umwe) bose barubaniye neza.

Kuba hari abarwanyi bava mu Burundi bakaza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bishobora gukoma mu nkokora uyu mubano mwiza wari ukiyubaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Ibi bishingirwa ku ngingo y’uko hari inama nyinshi zahuje abakuru b’amashami y’ubutasi bwa gisirikare mu bihugu byombi, bakemeranya ko nta barwanyi bagombye kwambuka ngo bave ku butaka bwa kimwe muri byo bajye guhungabanya ubw’ikindi.

Inama ya mbere yabereye mu murenge wa Nemba mu Karere ka Bugesera, ihuza Brig Gen Vincent Nyakarundi uyobora ubutasi bwa gisirikare bw’u Rwanda na mugenzi we uyobora ubw’u Burundi witwa Col Evariste Musaba.

Icyo gihe hari tariki 26, Kanama, 2020.

Ni ibiganiro kandi byitabiriwe n’Ihuriro ryagutse rishinzwe kugenzura ibikorwa by’ingabo mu Karere k’Ibiyaga bigari, EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) ryari riyobowe na Col Leon Malungo.

Bidatinze ni ukuvuga tariki 04, Ukwakira, 2020 hari abarwanyi 19 bafashwe n’ingabo z’u Rwanda bari ku butaka bwarwo mu Karere ka Nyaruguru.

Icyo gihe byavuzwe ko ari abo mu mutwe witwa Red Tabara.

Perezida Kagame yigeze kubwira Jeune Afrique ko umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi ari ikintu yifuza ariko ko na mugenzi we uyobora u Burundi agomba kubigiramo uruhare.

TAGGED:BurundifeaturedIngaboRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Animateri Wo Muri Saint André Aravugwaho Gukubita Abanyeshuri ‘Bikomeye’
Next Article Umubano W’Amerika Na Israel Ni Nk’Ipata N’Urugi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?