Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo z’u Burusiya Zinjiye Mu Mujyi wa Kabiri Munini Muri Ukraine
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo z’u Burusiya Zinjiye Mu Mujyi wa Kabiri Munini Muri Ukraine

admin
Last updated: 27 February 2022 9:51 am
admin
Share
SHARE

Ingabo z’u Burusiya zinjiye mu mujyi wa Kharkiv, uvuze ikintu gikomeye mu ntambara bwatangije kuri Ukraine kubera ko ari wo wa kabiri munini mu gihugu.

Umuyobozi w’uwo mujyi, Oleg Sinegubov, yemeje ko ubu harimo kubera imirwano ikomeye.

Yasabye abaturage kuguma mu nzu zabo, kubera ko ingabo z’u Burusiya zageze mu mujyi rwagati.

Yabwiye AFP ati “Ntimuve mu bwihisho bwanyu! Ingabo za Ukraine zirimo gukuraho umwanzi. Abasivili barasabwa kwirinda kujya mu mihanda.”

Ibiro bya Perezida Volodymyr Zelenskyy byatangaje ko muri uyu mujyi ingabo z’u Burusiya zaturikije impombo nini itwara gaz, ku buryo hari bwoba ko bishobora guteza imyotsi yahungabanya byinshi ku bidukikije.

Ni umunsi wa kane w’intambara, aho Ingabo z’u Burusiya zikomeje kurwana ngo zifate umurwa mukuru Kyiv.

Kuri uyu wa gatandatu hari hatanzwe umuburo ko uyu mujyi ushobora gusukwaho ibisasu, ariko ntibyaba.

Ahubwo ibintu biturika byiriwe byumvikana mu nkengero z’uyu mujyi, ndetse haza guturitswa ububiko bwa peteroli muri Vasylkiv, mu majyepfo y’umujyi.

Byaje kwemezwa ko ahubwo umujyi wa Nova Kakhovka uri mu majyepfo y’igihugu wamaze gufatwa n’Ingabo z’u Burusiya.

Meya w’uyu mujyi Volodymyr Kovalenko yatangaje ko u Burusiya bwigaruriye inyubako zose z’inzego za leta, bugenda buvanaho amabendera ya Ukraine.

Bamwe mu basezenguzi ariko bavuga ko iyi ntambara u Burusiya butarimo kuyitsinda nk’uko byatekerezwaga, bijyanye n’uburyo ingabo za Ukraine zikomeje kwihagararaho ndetse ibihugu bikomeye bikagenda bizoherereza intwaro.

Hagati aho ariko ngo ntabwo u Burusiya burimo gukoresha intwaro zose ziremereye bufite cyangwa ngo bwifashishe abasirikare bose bari hagati ya 150,000 na 190,000 bashyizwe ku mupaka wa Ukraine.

Hagati aho ibihugu bikomeje gusaba ko u Burusiya bufatirwa ibihano bikomeye, birimo gukurwa mu buryo mpuzamahanga bwo kwishyurana buzwi nka Swift, bwahita bubangamira bikomeye amabanki yo mu Burusiya.

Binateganya gufatira imitungo ya Banki Nkuru y’u Burusiya.

Iki gihugu cyatangaje ko cyiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine bijyanye no guhagarika intambara, bishobora kubera mu mujyi wa Homel muri Belarus.

TAGGED:featuredU BurusiyaUkraineVladmir PutinVolodymyr Zelenskyy
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Burusiya Bwaburiye Sweden Na Finland Ko Nibishaka Kujya Muri OTAN Bizabona Ishyano
Next Article Abakobwa 20 Batsindiye Gukomeza Muri Miss Rwanda 2022
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?