Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Z’u Rwanda Muri Centrafrique Zubakiye Ababyeyi 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ingabo Z’u Rwanda Muri Centrafrique Zubakiye Ababyeyi 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 May 2024 7:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ingabo z’u Rwanda zigize batayo ikorera muri Centrafrique mu kuharinda amahoro, zatashye inzu zubakiye ababyeyi b’aho babaga muzishaje.

Zubatswe ahitwa Yapele, kandi mu buryo bushya bugezweho.

Ababyeyi bubakiwe ni abagize itsinda ryitwa iry’intore za Centrafrique ryitwa Reseau des Femmes Elues Locale de Centrafricaine).

Leontine Y.W BONNA uzihagarariye yashimye uko ingabo z’u Rwanda zifasha mu iterambere.

Yavuze ko iyo nzu y’ababyeyi izagira uruhare rukomeye mu buvuzi bw’abagore batwite n’ababyara, bikagabanya umubare w’abapfa babyara kubera kubura ahantu heza ho kubyarira.

Umuyobozi w’amatsinda y’ingabo zose zoherejwe muri MINUSCA i Bangui (JTFB) Brig Gen Jean QUEDRAOGO niwe wahagarariye intumwa ya Loni akaba n’Umuyobozi Mukuru wa MINUSCA Valentine RUGWABIZA muri uyu mu muhango wo gutaha iyo nyubako.

Yashimiye batayo y’ingabo z’u Rwanda (RWABATT12) zikorera muri kiri gice ubunararibonye n’ubunyamwuga zigaragaza mu kurangiza uyu mushinga ku gihe kandi neza.

Lt Col Joseph Gatabazi uyobora ingabo z’u Rwanda muri iki gihugu yashimye MINUSCA ko yabashyigikiye mu kunoza uyu mushinga wo kuvugurura inzu y’ababyeyi.

Yasabye abaturage gufata neza izo nyubako bazitaho buri gihe kandi baharanira ko zatanga serivisi no ku bisekuru biri imbere.

Izi nyubako zatwaye amadolari y’Amerika 50,000, ni ukuvuga miliyari zisaga Frw 65.

Zigizwe n’ibyumba umunani byakozwe mu buryo bwihariye mu kwakira ababyeyi, bikaba byarubatswe mu buryo birinda umubare mwinshi w’ababyeyi bahurira hamwe mu gihe cyo kubyara bikabangamira serivisi bahabwa

TAGGED:CentrafriquefeaturedIngaboRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inganda Zirasabwa Gukomeza Kwimakaza Uburinganire
Next Article Rusizi: Akarere Kabonye Umuyobozi Mushya Ushinzwe Ubukungu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?