Ingabo z’u Rwanda (RWABATT-2) zoherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidali yo kuzishimira umuhati zigira mu kubungabunga umutekano mu baturage b’aho.
Ibirori byo kubambika imidali y’ishimwe byabereye ku birindiro by’iyo Batayo mu kigo cya gisirikare cy’ingabo za Loni kiri i Malakal mu Ntara ya Upper Nile.
Umuyobozi w’ingabo zoherejwe muri UNMISS Lt. Gen. Mohan Subramanian yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku musanzu itanga mu kubungabunga amahoro.
Abasirikare b’u Rwanda bashimirwa ikinyabupfura no kwiyemeza bibaranga mu kazi.
Sunramanian ashimangira ko ibyo bigira akamaro mu gusigasira amahoro n’umutekano muri kiriya gihugu.
Yashimye by’umwihariko abagize Batayo yambitswe imidali ku bw’ubutwari n’umurava bagaragaje mu bikorwa by’ubutabazi bwakorewe abakozi ba Loni ubwo habaga ibyago byatewe n’ubwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba ziyise White Army zikorera mu Ntara ya Nassir.
Brig. Gen Louis Kanobayire, Intumwa Nkuru y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo akaba n’Umugaba wungirije w’ingabo za UNMISS, yavuze ku ntsinzi ya Batayo WANBATT-2 mu gutegura ko gushyira mu bikorwa operasiyo zo kubungabunga umutekano n’ituze ry’abaturage.
Imbaraga bashyize muri ibyo bikorwa zagaragariye mu bikorwa byo gucunga umutekano k’ubufatanye n’inzego z’umutekano za Sudani y’Epfo, gukurikiranira hafi imiterere y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gukora ubutasi bucukumbuye mu kurinda umutekano w’abasivili.
Batayo y’ingabo z’u Rwanda zagize uruhare rufatika mu gucungira umutekano site y’abakozi ba na Loni yo kurinda abasivili ya Makakal (POC) n’ikigo cya gisirikare cya Bunj Company.
Yakomoje ku bikorwa by’iterambere byagezweho na RWANBATT-2 byashobotse ku bw’ubufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye b’ubutumwa bw’amahoro.
Umuyobozi wa Batayo RWANBATT-2 Lt. Col. Charles Rutagisha, yavuze ko kwambikwa imidali y’ishimwe ari intambwe ikomeye bateye, ari na yo ishimangira iherezo ry’ubutumwa bamazemo amezi icyenda.
Yaboneyeho gushima ubuyobozi bwa UNMISS, Guverinoma ya Sudani y’Epfo n’abandi basirikare boherejwe n’ibihugu byabo kubera umusanzu wabo mu gufasha ingabo z’u Rwanda gusohoza ubutumwa bwazo nta kidobya.