Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Z’u Rwanda Na Polisi Bari Mu Butumwa Bibutse Jenoside Yakorewe Abatutsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka 28

Ingabo Z’u Rwanda Na Polisi Bari Mu Butumwa Bibutse Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 April 2022 9:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda boherejwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique na Sudani y’Epfo nabo bifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa bakoze taliki 07, Mata, 1994.

Muri Centrafrique iki gikorwa cyabereye mu Murwa mukuru, Bangui, n’aho muri Sudani y’Epfo kibera mu murwa mukuru, Juba.

Muri Centrafique, Perezida Faustin Archange Touadera yari ahari ari kumwe  n’Abanyarwanda batuye cyangwa  bakorera muri iki gihugu.

Polisi y’u Rwanda ifite amatsinda atatu y’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, buzwi ku izina rya MINUSCA, amatsinda abiri muri yo akaba abarizwa mu mujyi wa Bangui.

Umuhango wo kwibuka ukaba wararanzwe no gucana urumuri  rw’icyizere, hafatwa umunota umwe wo guceceka mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwana wa 1994.
Hari n’abasanzwe bahagarariye ibihugu byabo muri biriya bihugu bigabiriye uyu muhango.

Hatanzwe kandi n’ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside, babasobanurira inzira y’umusaraba banyuzemo, n’ uko bafashe inshingano zo kurera bagenzi babo kandi bose bari bakiri bato.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique Bwana Olivier Kayumba yashimiye Perezida Touadera kubera ko yifatanije n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka.

Ati: “Iki ni ikimenyetso gishimingira umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi, amateka Abanyarwanda banyuzemo yari ashingiye ku rwango, ivangura, kwambura abandi ubumuntu bikaba byaranagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abarenga miliyoni bishwe.”

Yasobanuye ko Jenoside itabaye kuko habaye ihanurwa ry’indege  yari itwaye Perezida Habyarimana nk’uko bamwe mu bayihakana  bakunze kubivuga,.

Kayumba yavuze ko Jenoside yateguwe kandi iranigishwa, abagombaga kuyikora bigishijwe urwango, ivangura no gutesha agaciro Umututsi.

Yahamagariye ibihugu bicumbikiye abakekwaho uruhare rwa  Jenoside gukora ibishoboka byose bagafatwa bakanyuzwa imbere y’ubutabera.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Centrafrique, Madamu Sylvie Baïpo-Temon,  wavuze mu izina rya Guverinoma ya Centrafrique, yashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga yakoresheje mu kunga Abanyarwanda, bakaba babanye neza.

Kuri we, ibi byaturutse mu bushake bwa politiki ndetse no gukora cyane bya Perezida Paul Kagame ufite icyerekezo cy’imiyoborere myiza n’iterambere ry’ubukungu ndetse  n’imibereho myiza y’abaturage.

Kwibuka byanabereye mu kigo cy’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro baba ahitwa  Kaga-Bandoro mu bilometero 400 uvuye mu Murwa mukuru wa Bangui.

Perezida Touadera na Ambasaderi Olivier Kayumba batsa urumuri rwo kwibuka
Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo bari bahari

SUDANI Y’EPFO

Muri Sudani y’Epfo, hari amatsinda abiri y’abapolsi b’u Rwanda ari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro nayo yifatanyije n’Abanyarwanda n’isi muri rusange kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byabereye mu Murwa mukuru w’iki gihugu ari wo Juba. Abanyacyubahiro bawitabiriye barimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga  Dr. Martin Lomuro.

Witabiriwe kandi umuyobozi  mukuru w’abapolisi ba Loni bari muri Sudani y’Epfo, Madamu Christine Fossen, abasirikare bakuru mu ngabo za  Sudani y’Epfo, n’abandi bayobozi muri UN.

Minisitiri Deng yashimiye intambwe u Rwanda rwateye, avuga ko byose byaturutse ku miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

Yongeye ho ko kuba u Rwanda ruri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ari iby’agaciro kandi ari isomo abaturage b’iki gihugu bakwiye kwigira ku Rwanda.

Abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  (FPU-1) mu Ntara ya  Upper Nile, mu gace ka Malakal nabo bifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abayobozi b’ingabo na Polisi muri kiriya gihugu ndetse n’aba UN bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka wa 1994
Bacanye urumuri rwo kwibuka
Abayobozi muri UN bahavugiye ijambo rishima intambwe y’ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho
TAGGED:AbatutsiCentrafriquefeaturedIngaboJenosidePolisiSudani y'Epfo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yacyebuye Bagenzi Be Bayobora EAC Ku Mishinga Idindira
Next Article Umugore W’Umuyobozi Mu Rwego Rw’Uburezi Abera Urugero Umukobwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?