Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda boherejwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique na Sudani y’Epfo nabo bifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa bakoze taliki 07, Mata, 1994.
Muri Centrafrique iki gikorwa cyabereye mu Murwa mukuru, Bangui, n’aho muri Sudani y’Epfo kibera mu murwa mukuru, Juba.
Muri Centrafique, Perezida Faustin Archange Touadera yari ahari ari kumwe n’Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera muri iki gihugu.
Polisi y’u Rwanda ifite amatsinda atatu y’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, buzwi ku izina rya MINUSCA, amatsinda abiri muri yo akaba abarizwa mu mujyi wa Bangui.
Umuhango wo kwibuka ukaba wararanzwe no gucana urumuri rw’icyizere, hafatwa umunota umwe wo guceceka mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwana wa 1994.
Hari n’abasanzwe bahagarariye ibihugu byabo muri biriya bihugu bigabiriye uyu muhango.
Hatanzwe kandi n’ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside, babasobanurira inzira y’umusaraba banyuzemo, n’ uko bafashe inshingano zo kurera bagenzi babo kandi bose bari bakiri bato.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique Bwana Olivier Kayumba yashimiye Perezida Touadera kubera ko yifatanije n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka.
Ati: “Iki ni ikimenyetso gishimingira umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi, amateka Abanyarwanda banyuzemo yari ashingiye ku rwango, ivangura, kwambura abandi ubumuntu bikaba byaranagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abarenga miliyoni bishwe.”
Yasobanuye ko Jenoside itabaye kuko habaye ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana nk’uko bamwe mu bayihakana bakunze kubivuga,.
Kayumba yavuze ko Jenoside yateguwe kandi iranigishwa, abagombaga kuyikora bigishijwe urwango, ivangura no gutesha agaciro Umututsi.
Yahamagariye ibihugu bicumbikiye abakekwaho uruhare rwa Jenoside gukora ibishoboka byose bagafatwa bakanyuzwa imbere y’ubutabera.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Centrafrique, Madamu Sylvie Baïpo-Temon, wavuze mu izina rya Guverinoma ya Centrafrique, yashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga yakoresheje mu kunga Abanyarwanda, bakaba babanye neza.
Kuri we, ibi byaturutse mu bushake bwa politiki ndetse no gukora cyane bya Perezida Paul Kagame ufite icyerekezo cy’imiyoborere myiza n’iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.
Kwibuka byanabereye mu kigo cy’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro baba ahitwa Kaga-Bandoro mu bilometero 400 uvuye mu Murwa mukuru wa Bangui.
SUDANI Y’EPFO
Muri Sudani y’Epfo, hari amatsinda abiri y’abapolsi b’u Rwanda ari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro nayo yifatanyije n’Abanyarwanda n’isi muri rusange kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byabereye mu Murwa mukuru w’iki gihugu ari wo Juba. Abanyacyubahiro bawitabiriye barimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Martin Lomuro.
Witabiriwe kandi umuyobozi mukuru w’abapolisi ba Loni bari muri Sudani y’Epfo, Madamu Christine Fossen, abasirikare bakuru mu ngabo za Sudani y’Epfo, n’abandi bayobozi muri UN.
Minisitiri Deng yashimiye intambwe u Rwanda rwateye, avuga ko byose byaturutse ku miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.
Yongeye ho ko kuba u Rwanda ruri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ari iby’agaciro kandi ari isomo abaturage b’iki gihugu bakwiye kwigira ku Rwanda.
Abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (FPU-1) mu Ntara ya Upper Nile, mu gace ka Malakal nabo bifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.