Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Z’u Rwanda N’Iza Mozambique Zongeye Guhiga Bukware Ibyihebe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Z’u Rwanda N’Iza Mozambique Zongeye Guhiga Bukware Ibyihebe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 May 2024 12:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko ingabo z’u Rwanda muri Mozambique zakoranye n’iki gihugu mu guhiga bukware ibyihebe bya Al Shabaab byari bimaze iminsi byihisha mu mashyamba.

Ni ibikorwa bya gisirikare byatangiye taliki 26, Mata, 2024 kugeza taliki 03, Gicurasi, 2024 kandi, nk’uko Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ibyemeza, byagenze neza.

Ibyo byihebe byabaga mu mashyamba ya Odinepa, Nasua, Mitaka-Manika aha hakaba mu Karere ka Eráti mu Ntara ya Nampula.

U Rwanda rumaze igihe rukorana na Mozambique mu kwirukana ibyihebe byo muri iki gihugu.

Abaturage barahumurizwa

Ibyo byihebe byatangiye gukura abantu umutima guhera mu mwaka wa 2017.

Byaje gukomera ubwo byigaruriraga agace ka Mocimboa da Praia gasanzwe karimo ahantu hacukurwa hakabatunganyirizwa ibikomoka kuri petelori ndetse na gazi.

‘Ubufaransa buhafite ikigo cya Total Energies gikora iyo mirimo.

Ku bwumvikane n’u Rwanda, Mozambique yemeye ko ingabo zarwo ziza kuyifasha kubahashya.

Perezida Kagame yigeze kujya kuzisura azisaba gukomereza aho mu kazi kazijyanye.

Uretse kugarura umutekano mu bice bitandukanye bya Mozambique, ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo bageza n’ibikorwa remezo ku baturage b’ahantu haba hamaze kugarurwa amahoro.

Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ziyoborwa na Major General Alexis Kagame n’aho Polisi yo iyoborwa na CP Yahaya Kamunuga.

 

TAGGED:featuredIbyihebeMozambiqueRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC Yihanije Ibigo By’Ikoranabuhanga Biyisahura Amabuye
Next Article Rwanda: Mu Kigega Cy’Ingoboka Cy’Ibiribwa Harimo Ngerere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?