Abanyarwanda baca umugani ngo umuturanyi wa bugufi akurutira umuvandimwe wa kure. Ukuri k’uyu mugani guherutse kugaragarira mu butabazi bwa gisirikare ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zakoreye iz’u Burundi ubwo zari zugarijwe n’amasasu y’abarwanyi bigometse ku butegetsi bw’i Bangui.
Mu gitondo cya Noheli nibwo abarwanyi bo muri Centrafrique bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za MONUSCA zirimo n’iz’Abarundi, zibatera zibatunguye.
Ingabo z’u Rwanda zigize umutwe udasanzwe ziri ahitwa Sibut mu bilometero 70 uvuye ahi ingabo za MONUSCA zahise zitabara zitesha abo barwanyi bari bafite umugambi wo kurimbura ingabo za MONUSCA zirimo n’iz’Abarundi.
Abenshi mu basirikare b’uriya mutwe wa UN bari Abarundi.
N’ubwo bitabujije ko hari abaguye muri kiriya gitero, ariko umutwe w’ingabo zidasanzwe wa RDF watumye hari abarokoka mu ngabo z’u Burundi ziri muri MONUSCA zikorera muri Perefegitura ya Kemo ahitwa Dekoa.
The New Times iherutse kwandika ko nyuma yo kwirukana abarwanyi bari bugarije ingabo z’u Burundi ziri muri MONUSCA, ingabo z’u Rwanda zigize umutwe udasanzwe zaherekeje abandi basirikare ba MONUSCA zibavana aho rwari ruhinanye zibagarura Dekoa.
Amakuru yatanzwe na UN avuga ko abarwanyi bagabye igitero ku ngabo z’u Burundi bageraga mu 100.
Muri Centrafrique hari yo ingabo z’u Rwanda zifite ubutumwa bw’ingeri ebyiri.
Hari izifite ubutumwa bwo gukorana na UN mu kurinda abayobozi bakuru b’igihugu hakaba n’izindi zigize umutwe udasanzwe ushinzwe kurinda ko abarwanyi bashobora kugaba igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda n’ibya Polisi y’u Rwanda.
Muri 2013, RDF yatabaye abacuruzi bo mu isoko rya Bujumbura…
Muri Mutarama, 2013 isoko rya Bujumbura ryigeze gufatwa n’inkongi, Ingabo z’u Rwanda zirabatabara.
Icyo gihe u Burundi bwayoborwaga na Pierre Nkurunziza, bukaba aribwo bwari bugitangira kwisuganya ngo bwivane mu bibazo by’ubukungu n’umutekano muke.
Kubera ubukana bw’uriya muriro, byananiye Polisi y’u Burundi biba ngombwa ko u Rwanda rutabara rwoherezayo kajugujugu zo kuwuzimya.
Umubano w’ibihugu byombi si mwiza cyane ariko hari ikizere…
Ku ngingo y’ububanyi n’amahanga Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko igihugu cye kiri kunoza umubano wacyo n’amahanga.
N’ubwo ateruye ngo avuge u Rwanda cyangwa ikindi gihugu, ariko mu minsi ishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi Amb Albert Shingiro yatumiye mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta kugira ngo azamusure.
Ibiganiro bagiranye bigamije kureba uko umubano w’ibihugu byombi waba mwiza kurushaho.
Perezida Ndayishimye yavuze ko hari ibyakozwe byerekana ko umubano w’u Burundi n’amahanga uzaba mwiza kurushaho muri 2021.
Yakoresheje umugani uvuga ko ‘ifuni ibagara ubucuti ari akarenge’.
Twagerageje kubaza Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Colonel Biyereke Floribert icyo bavuga kuri ubwo bufatanye bwa gisirikare ariko ntaradusubiza.