Ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda bwabwiye ikinyamakuru cyo muri Amerika kitwa The Bloomberg ko igisirikare cy’u Rwanda kiri gutegura abasirikare bo kuzohereza muri Mozambique kugarura yo amahoro.
Blomberg yavuze ko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yayibwiye ati: “ Hari gahunda tutararangiza gutunganya neza yo kuzohereza yo abasirikare.”
Ku rundi ruhande, nta tangazo ryasohowe na Guverinoma ya Mozambique rirasohoka ngo rigire icyo ribivugaho.
Yaba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mozambique Veronica Macamo yaba n’umuvugizi w’ingabo za Mozambique witwa Omar Saranga ntawe uragira icyo abitangazaho kugeza ubu.
U Rwanda niryohereza abasirikare barwo muri Mozambique ruzaba ari cyo gihugu kitari mu Muryango w’ubumwe bw’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo ,Southern African Development Community (SADC) kigiye yo kugarura amahoro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa SADC witwa Stergomena Tax aherutse kuvuga ko Mozambique igomba kubanza kubigeza kuri SADC ikabyemeza mbere y’uko biba.
Muri Mozambique hadutse abarwanyi biyita aba Islamic State, bamaze guhitana abantu 2 800 abandi 800 000 bakaba baravuye mu byabo barahunga.
Bivugwa ko u Rwanda rushyigikiwe na Tanzania( igihugu gituranye na Mozambique) ndetse n’u Bufaransa muri ruriya rugamba.
N’ubwo Tanzania ituranye na Mozambique, bisa n’aho idashishikajwe no koherezayo ingabo kubera ibindi bibazo ifite muri iki gihe.