Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Z’Uburundi Zahakanye Iby’Uko Zifasha Abarwanya M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Z’Uburundi Zahakanye Iby’Uko Zifasha Abarwanya M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 November 2023 8:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amashusho yo kuri X yatangajwe n’ikinyamakuru Le Mandat arerekana Umuvugizi w’ingabo z’Uburundi witwa Colonel Floribert Biyereke ahakana ibivugwa ko ingabo z’igihugu cye zikorana na FARDC, Mai Mai, Wazalendo n’abandi barwanya M23.

Col Biyereke avuga ko ikibabaje ari uko ibi birego biherutse no gucishwa kuri televiziyo na radio by’u Rwanda.

Ati: “ Birababaje kuba birengagiza imbaraga n’ubunyamwuga ingabo z’u Burundi zikoresha mu kubungabunga amahoro mu bice zoherejwemo  muri DRC, bakazishinja kuba inyuma y’imitwe igirira nabi abaturage.”

Avuga ko hari abantu ba ‘gashozantambara’ bagiye kuri televiziyo y’u Rwanda bashinja ingabo z’Uburundi mu binyoma ko zagiye mu Majyaruguru gukorana n’imitwe irwanya M23 ihakorera binyuze mu kuyitoza no kuyiha intwaro.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Colonel Floribert Biyereke avuga ko ayo magambo ari ibitutsi bikomeye ku ngabo z’igihugu cye aho ziri muri DRC kuko zihakorera akazi gakomeye kandi kinyamwuga.

Avuga ko igisirikare cy’Uburundi cyamagana ayo magambo avugwa n’abantu bamwe na bamwe kandi ku mpamvu zitaramenyekana.

Umuvugizi w’ingabo z’Uburundi avuga ko zitegeze na rimwe zikorana n’umutwe w’inyeshyamba  uwo ari wo wose kandi zidateganya kubikora.

N’ubwo abivuga atya, Umuvugizi mu bya Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka  aherutse kuvuga  ko mu masaha ya mu gitondo yo ku Cyumweru taliki 05, Ugushyingo, 2023 abarwanyi b’Umutwe avugira bafatiye ku rugamba abasirikare b’Uburundi barwanaga ku ruhande rw’ingabo za DRC.

Kanyuka yagize ati: “Kandi twafashe abasirikare b’Abarundi bari mu mugambi wo kumaraho ubwoko. M23 iraza gutanga amakuru arambuye.”

- Advertisement -

Ikindi avuga ni uko hari ibikoresho bya gisirikare avuga ko ari byinshi bafashe ubwo ingabo za DRC zabisigaga zikiruka.

M23 ivuga ko Abarundi ifatira ku rugamba isanga bambaye impuzankano y’ingabo za DRC kuko badashobora kujya mu ntambara bambaye imyenda ibaranga nk’abagize umutwe wa EAC woherejwe muri DRC kuhagarura amahoro.

Umva uko Umuvugizi w’ingabo z’Uburundi abivuga:

#Congo … #Burundi
Bon, ça sonne comment ça aujourd’hui, mmh? 🫤 attrapé la main dans le sac? En plus des @fdnbbi qui viennent d’incendier leur camp à Gicanga
Les @eacrf_DRC ont été bernés… que dit @jumuiya ? Que dit le Commandant des @eacrf_DRC Kenya 🇰🇪? pic.twitter.com/zRC7BdueOz

— Albert Rudatsimburwa 🇷🇼 (@albcontact) November 8, 2023

TAGGED:BiyerekeBurundiColonelfeaturedImitweIngaboInyeshyambaM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yibutsa Abashoramari Mpuzamahanga Ko Afurika Ntacyo Ibuze
Next Article Gasana Agiye Kwitaba Urukiko Rw’Ibanze Rwa Nyagatare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?