Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa atangaza ko u Rwanda rutaragerwa n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, akemeza ko zishobora kuzatangira kugaragara nko mu mezi atatu.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yatangarijemo uko ubukungu bw’igihugu buzamuka, yemeza ko mu mwaka wa 2025 umusaruro mbumbe wacyo wazamutse kuri 9,4%, ungana na Miliyari Frw 23.387 uvuye kuri Miliyari Frw 19,918.
Ku byerekeye intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati ihanganishije Amerika/Isiraheli na Irani, Murangwa yuvuze ko u Rwanda rwamaze kwitegura kuzahangana n’ibibazo yazateza.
Rwabikoze binyuze mu kwagura amarembo, rukareba ahandi rwakura ibyo rukenera ngo rukomeze kubaho neza.
Nubwo avuga atyo, bizwi ko Uburasirazuba bwo Hagati cyane cyane muri Leta ziyunze z’Abarabu rwari ruhafite isoko ryagutse rugurishamo ikawa, zahabu, imbuto n’imboga n’ibindi.
We yemeza ko ibiri kubera hariya bitazahita bikoma imbere ubukungu bw’u Rwanda keretse birambye bikageza mu gihe cy’igihembwe.
Ati: “Hari ibicuruzwa twohereza muri ibyo bihugu ariko hari n’ibicuruzwa bihanyuzwa bigana ahandi […]. Ni ikibazo cyane ku bicuruzwa by’imboga n’imbuto, ubu ntabwo bishoboka ko bijyayo, ibyo byonyine ni ikibazo.”
Gusa yemeza ko Leta iri gukorana n’abacuruzi ngo hashakishwe andi masoko hakiri kare kuko hari impungenge ko iyi ntambara yazamara igihe, ubukungu bukarushaho kuzamba.
Hari kurebwa kandi uko haboneka ibikomoka kuri peteroli bihagije ku buryo u Rwanda rutazahura n’ikibazo cy’ibura ryabyo mu gihe iriya ntambara izaba inaniranye.
Nk’uko Guverineri wa Banki y’u Rwanda Soraya Munyana Hakuziyaremye yigeze kubibwira itangazamakuru mbere y’uko intambara ivugwa aha itangira, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi nawe avuga ko u Rwanda rwaciye mu bibazo nk’ibiri ku isi muri iki gihe rumenya uko rubyitwaramo.
Icyo gihe Soraya yagize ati: “ Kuva COVID-19 yaduka, hagakurikiraho intambara y’Uburusiya na Ukraine ibintu byagiye bizamba. Buri gihe rero turicara tugasuzuma uko ibintu byifashe, tukareba niba hari ibikeneye kunozwa ngo ubukungu bwacu butazamba.”
Minisitiri Yusuf Murangwa nawe yabivuze atyo ubwo yagira ati: “Nubwo hari ibibazo, byahozeho. Ntabwo ari ubwa mbere habaye ibibazo […] icyo twavuga ni uko twumva turazahungabana cyane. Ibintu bitacyari mu buryo, hari ingamba zo gufasha abacuruzi kuzana ibikomoka kuri peteroli, gushaka amasoko…ntabwo hazaba byacitse.”
Naho ku ngingo y’uburyo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse, serivisi zihariye 52%, urwego rw’inganda rufite 22% mu gihe ubuhinzi bwihariye 20%.
Mu gihembwe cya Kane cy’umwaka wa 2025, ubukungu bwari bwazamutse ku kigero cya 11,2% mu gihe mu gihembwe cya mbere bwari bwazamutse kuri 6,5%, mu cya kabiri bwari bwazamutseho kuri 7,8% na 11,8% mu gihembwe cya gatatu.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 3%.
Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byazamutseho 32% bitewe ahanini n’izamuka rya 60% ry’umusaruro w’ikawa na 8% by’umusaruro w’icyayi.
Mu rwego rw’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwazamutseho 17% mu gihe ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 11%.

