Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yatangije uburyo bikomatanyije yise Ingazi buzafasha urubyiruko kubona ahari amahirwe yo kubona cyangwa guhanga akazi.
Ubu buryo bwatangijwe ku bufatanye na UNICEF, bukazafasha mu kugabanya ubushomeri, bikaba kimwe muri gahunda za Guverinoma.
Aho kuba ikintu kimwe, ubu buryo burakomatanyije bukazaha urubyiruko uburyo bwo kugera no kwinjira mu bundi busanzwe bwararuteganyirijwe mu gushaka umurimo.
Minisitiri w’abakozi n’umurimo Amb Christine Nkulikiyinka avuga ko gahunda y’ikoranabuhanga ya Inganzi izafasha abafite ubumenyi nkenerwa bwa nyabwo.
Ati: “Inganzi ni gahunda ya Leta izafasha urubyiruko kubona akazi kandi isanzwe muri gahunda za Guverinoma.”
Nkulikiyinka yemeza ko izahuriza hamwe gahunda zisanzweho zo guha abantu akazi ku buryo ugashaka azajya azibonera hamwe akareba aho akenewe kandi ashoboye.
Uhagarariye UNICEF mu Rwanda , Ms. Lieke van de Wiel yemeza ko iri shami rya UN ruzakomeza gufaha u Rwanda muri gahunda zigamije kubakira ubushobozi abarutuye.
Ati: “Ku isi hose UNICEF ikorana n’abandi mu gushakira ibibazo ibisubizo. Urugero ni mu Buhinde no muri Nigeria. Mu Rwanda twasanze bafite umwihariko wo gushaka ibisubizo bihuje neza n’ibibazo bihari.”
U Rwanda rusanganywe gahunda ziha abarutuye imirimo zirimo na gahunda y’ikoranabuhanga bita e-recrutment ifasha mu kazi ka Leta.


