Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingengo y’Imari Ivuguruye Yazamuweho Miliyari Zisaga 630 Frw
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ingengo y’Imari Ivuguruye Yazamuweho Miliyari Zisaga 630 Frw

admin
Last updated: 07 February 2022 4:15 pm
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’imari n’Igenamigambi yagejeje ku Nteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ivuguruye, uteganya ko izongerwaho miliyari 633.6 Frw ikagera kuri miliyari 4,440.6 Frw.

Bizaba bingana n’izamuka rya 16.6 ku ijana ugereranyije n’ingengo y’imari ya miliyari 3,807.0 Frw yari yaragenewe ibikorwa bitandukanye bya Leta muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022.

Mu mpinduka Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yagejeje ku Badepite kuri uyu wa Mbere, yavuze ko  hateganyijwe ko amafaranga azava imbere mu gihugu aziyongeraho miliyari 155 Frw.

Azava kuri miliyari 1,993 Frw yateganywaga mu ngengo y’imari, agere kuri miliyari 2,148 Frw, bingana n’izamuka rya 7%.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko iri vugurura ryashingiye “ku misoro y’inyongera n’andi mafaranga yitezwe kubera izahuka ry’ibikorwa by’ubukungu.”

Biteganywa ko amafaranga azava mu misoro azazamukaho miliyari 42.4  Frw bingana na 2.4%, akava kuri miliyari 1,717.2 zateganywaga mbere zikagera kuri miliyari 1,759.6 Frw.

Amafaranga atari imisoro yo azazamukaho miliyari 112.6 Frw zingana na 40.7%, zive kuri miliyari  275.8 Frw yabarwaga mbere, agere kuri miliyari 388.2 Frw.

Ni mu gihe impano biteganywa ko ziziyongeraho miliyari 25.4 Frw, zikava kuri miliyari 612.2 Frw zikagera kuri miliyari  637.6 Frw.

Inguzanyo ziziyongera zive kuri miliyari 651.4 zigere kuri miliyari 1,469.7 Frw, zikazafatwa mu mafaranga y’amahanga (Eurobond) no mu buryo bwashyiriweho guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Ubwo Ingengo y’imari irimo gukoreshwa yatangazwaga muri Kamena 2021, yageze kuri miliyari 3807 Frw nyuma yo kwiyongeraho  miliyari 342.2 Frw, bingana na 9.8% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2020/21.

Igice kinini cy’ingengo y’imari cyagenewe ibijyanye na gahunda yo kuzahura ubukungu na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, hibanzwe cyane ku nzego z’ubukungu na gahunda yo gukingira Covid-19.

Iby’Ingenzi Ku Ngengo y’Imari Ya Miliyari 3807 Frw Zagenewe Umwaka Wa 2021/22

TAGGED:Dr Uzziel NdagijimanafeaturedIngengo y'Imari
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibihugu By’Afurika Ntibyumvikanye Ku Mwanya Wa Israel Mu Muryango Ubihuza
Next Article Intumwa za Polisi ya Zambia Zasuye Polisi y’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?