Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 August 2025 7:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umunyamabanga wa Leta muri MINEMA, Ngoga Aristarque.
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi Ngoga Aristarque yatangaje ko mu minsi itanu ishize, ibiza byatewe n’imvura byahitanye abantu batanu, bane bicwa n’inkuba.

Inkuba nizo zikunze kwica abantu benshi mu Rwanda cyanecyane mu bice bigaragaramo imisozi miremire n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Muri bane zahitanye, harimo babiri bo muri Burera, umwe wo muri Gicumbi, uwo muri Ngororero n’uwo muri Rusizi.

Si abantu gusa bahasize ubuzima kuko hari n’abandi bahakomerekeye bagera muri 15, ibikorwaremezo birasenyuka byiganjemo amateme n’uruganda, inka eshatu n’andi matungo magufi nabyo bihasiga ubuzima.

Ngoga yavuze ko hari undi muntu wagwiriwe n’inzu.

Yunzemo ati: “Buri gihe iyo turangiza Impeshyi twinjira mu Muhindo kandi muri icyo gihe haba ibyago byinshi byo kugira inkuba nzigahitana abantu. Bterwa n’impinduka ziba mu kirere mu gihe tuva mu bihe by’izuba by’impeshyi twinjira mu by’imvura y’umuhindo”.

Mu bihe bisanzwe, Umuhindo urangwa n’imvura nyinshi irimo n’umuyaga biteza inkangu, imyuzure, inkuba, inkubi itwara ibisenge by’inzu n’urubura hamwe na hamwe.

MINEMA ishishikariza buri wese gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza mu gihe cy’imvura kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo no kwirinda ibihombo bitandukanye.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi isaba abantu ibi bikurikira:

Gukomeza kugenzura no gusana inzu zishaje, kuzirika neza ibisenge by’inzu, gusibura inzira z’amazi no kwirinda kujugunya imyanda muri ruhurura, kurinda inzu kwijirwamo n’amazi zishyirwaho fondasiyo zikomeye, gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri binyuze mu guca no gusibura imirwanyasuri mu mirima, kugira ubwishingizi bw’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi no kwirinda gukubitwa n’inkuba.

Mu kwirinda inkuba, abantu bagirwa inama zo kugama mu nzu iri hafi, kuva byihuse ahantu hari amazi, kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda gukoresha telefoni mu gihe cy’imvura nk’iyo, kutareka amazi cyangwa gukorera indi mirimo mu mvura no  kwibuka gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi.

Hari kandi kwirinda kwegera ahari iminara y’itumanaho cyangwa hafi y’uruzitiro rukozwe mu byuma, gushyira imirindankuba ku nyubako by’umwihariko amashuri, amasoko, insengero n’ahandi.

TAGGED:featuredIbizaInkubaMINEMANgoga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump
Next Article Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Ingabo Za Israel Zasanze Igitabo Cya Hitler Mu Biro Bya Hamas 

Rwanda: Abaturage Bagiye Kwegerezwa Ibigo Byigisha Ikoranabuhanga

Ingazi: Uburyo Bushya Bwa Leta Bwo Korohereza Urubyiruko Kubona Akazi

Nyakarundi Yaganirije Bagenzi Be Ba Somalia Na Qatar

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Kenya: Batatu Mu Baje Gusezera Kuri Odinga Barasiwe Kuri Stade

Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Abayobozi Ba Amerika Barisukiranya Muri Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Gasana Alfred Wari Ambasaderi Mu Buholandi Yagizwe Senateri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Amadini N'IyobokamanaAndi makuruMu Rwanda

RIB Yafunze Uwasabaga Abantu Kujyana Amafaranga Mu Rusengero Ngo Bakubirwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ubusugire Bw’Igihugu Bushingiye No Kubo Mufatanya- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?