Mu masaha ashyira ay’ijoro kuri iki Cyumweru tariki 11, Mata, 2021 imirwano hagati y’ingabo za DRC n’inyeshyamba za FDLR na Maï Maï Nyatura yari irimbanyije. Ingabo za DRC zari zashoboye kwigarurira uduce twa Kitchanga na Muheto.
N’ubwo ari uko bimeze ariko, hari ibindi bice byinshi bikiri mu maboko ya ziriya nyeshyamba kuko rwagati mu Cyumweru gishize zari zigaruriye ibice bya Nyataba, Muheto, Karongi, Butare, Kimoka, Gahongore, Busihe, Mpanamo, Kahira, Kalongi n’ahandi.
Mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo gukura bariya barwanyi muri biriya bice, umugenzuzi mukuru w’ingabo za DRC witwa Général Amisi Kumba Gabriel uzwi ku izina rya Tango Four, ejo hashize yageze i Goma mu ruzinduko rwo kuganira n’abasirikare bakuru bo muri kariya gace.
Ibiganiro byabo bigamije kurebera hamwe ibikenewe kugira ngo ingabo za DRC zirukane ‘burundu’ bariya barwanyi.
Général Amisi Kumba Gabriel narangiza kumenya ibyo ingabo z’igihugu cye zikeneye azabigeza ku buyobozi bukuru bwazo.
Major Guillaume Ndjike akaba umuvugizi w’ingabo zo mu karere ka 34 ka gisirikare (la 34e région militaire) yabwiye 7sur7 ati: “ Umugenzuzi mukuru mu ngabo zacu ari inaha mu ruzinduko rw’akazi rugamije gusuzuma ibyo ingabo zacu zikeneye kugira ngo zikubite inshuro abarwanyi bo muri Kivu ya ruguru.”
Hari hashize igihe abakora mu burenganzira bwa muntu banenga ubuyobozi bukuru bw’ingabo za DRC ko budaha abasirikare bayo bakorera muri kariya gace ibikoresho bakeneye kugira ngo bakore akazi kabo.
Hari n’abadatinya kuvuga ko amafaranga yari yarohererejwe ingabo ngo zikore akazi kazo yagiye mu mifuka y’abaziyobora n’abandi bategetsi bo mu mujyi wa Beni, uyu ukaba ari umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ese u Rwanda rushobora gufasha DRC muri uru rugamba?
Birashoboka! N’ikimenyimenyi ni uko abayobozi b’ingabo, ububanyi n’amahanga n’ubutasi ku mpande zombi bamaze guhura inshuro ebyiri bakaganira k’ubufatanye hagamijwe guhashya iriya mitwe.
Muri Werurwe, 2021 Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura yakoreye uruzinduko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aganira ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ihuriweho mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Ni inama yabereye i Kinshasa ku wa 15-19 Werurwe 2021, ikurikiye iyabereye i Kigali ku wa 12 – 14 Gashyantare 2021.
Ibinyamakuru byo muri DRC icyo gihe byatangaje ko intumwa ziyobowe na Gen Kazura zagiranye ibiganiro n’uruhande rwa DRC ruyobowe na François Beya, umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano.
Ikinyamakuru Actualité.Cd cyatangaje ko ibihugu byombi birimo gutegura gahunda yo kugaba ibitero bihuriweho ku mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, ikorera ku butaka bwa RDC kuva mu 1994.
Amakuru cyabonye avuga ko “hatanzwe ibyifuzo by’ingenzi birimo ishyirwaho rya gahunda ihuriweho y’ibikorwa bigamije kurandura burundu ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, biterwa na FDLR, CNRD, RUD-URUNANA, abahoze muri M23 n’indi mitwe yose y’inyeshyamba; ariko kandi, no kongerera imbaraga uburyo bwo kugenzura imipaka.”
Icyo kinyamakuru cyatangaje ko Gen Kazura yashimangiye ko “nta kibazo kidashobora kubonerwa umuti igihe abantu bakoreye hamwe.”
Si ubwa mbere u Rwanda na DRC byaba bifatanyije mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro. Kimwe mu bikorwa biheruka ni “Umoja wetu” cyo mu 2009 cyari kigamije kurwanya FDLR.