Intambara Ya Irani Na Amerika Yatangiye Kugira Ingaruka K’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Mu rwego rwo kwirinda ibibazo byagera ku bakoresha Rwandair bajya cyangwa baba i Dubai n’ i Doha, iyi yabaye ihagaritse ingendo zijya aho hombi.

Iki cyemezo gukurikiye ibitero Iran ikomeje kugaba mu Burasirazuba bwo Hagati yihimura ku nshuti za Amerika kuko yayiteye mu ijoro ryakeye.

Mu itangazo Rwandair yatangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, yiseguye ku bagenzi.

Iryo tangazo ryagize riti: “Bitewe n’impinduka ziri mu Burasirazuba bwo Hagati, ingendo za WB300/WB303 ziva i Doha na WB304/WB305 i Dubai, zarahagaritswe kugeza igihe hamenyekanishwa andi makuru.”

Iryo tangazo rivuga ko icyo cyemezo kigamije kurinda ubuzima bw’abagenzi.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abari baguze amatike ajyayo bashobora guhindura iminsi bazagenderaho, ubwo ikirere kizaba cyongeye kuba nyabagendwa.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “Turi gukurikirana neza kandi turabamenyesha uko andi makuru aboneka. Abagenzi bagizweho ingaruka bashobora kongera gushyira amatike yabo ku yandi matariki.”

Abanyarwanda batumizaga ibicuruzwa i Dubai bashobora kureba ahandi babikura nko mu Bushinwa ariko nabyo bifite ikindi kiguzi.

Kudakora ku nyanja k’u Rwanda biraruhendesha kuko bisaba ko ibicuruzwa bica mu kirere bigahenda cyangwa bigaca mu nyanja ariko ho biratinda.

RwandAir yatangije ingendo zihoraho zihuza Kigali na Doha guhera mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka wa 2021.

Icyo BNR iherutse kuvuga ku ngamba zo kwihagararaho

Hashize iminsi icyenda Banki Nkuru y’u Rwanda igiranye Ikiganiro n’itangazamakuru aho Taarifa Rwanda yabajije uko uru rwego rushinzwe ifaranga ry’u Rwanda rwiteguye kuzahangana n’ingaruka z’iyi ntambara.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Soraya Munyana Hakuziyaremye yavuze ko uru rwego rukurikiranira hafi uko ibibera ku isi bishobora guhungabanya ubukungu bw’isi byifashe.

Ati “Hafi buri mwaka ku isi haba hari ikibazo Guhera kuri COVID-19 , nyuma haza intambara ya Ukraine, haza n’ibindi bibazo byagiye bitera ingaruka ku muvuduko w’ibiciro ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu Rwanda.”

Ibi kandi bigendana n’ihangana ry’ibihugu bikomeye mu bukungu bishyiriranaho imisoro ihanitse, ibyo byose bigatuma BNR ihora icungira hafi.

Ibiciro bya petelori bizaganukaho 16%, Soraya Hakuziyaremye akavuga ko bizaterwa n’uko byagaragaye ko ubukungu bw’isi butazazamuka cyane bitewe n’uko abashaka ibikomoka kuri petelori bazaba ari bake.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko mu mibare yayo yateganyije ko haramutse habaye gushyimirana kurenze ukwari kwitezwe, abahanga bayo bazongera bakicara bakiga icyakorwa ngo ubukungu bw’u Rwanda butagwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *