Ingabo z’u Buhinde zongerewe ku mupaka ubugabanya n’u Bushinwa. Ababonye ubwinshi bw’ingabo z’iki gihugu kuri uriya mupaka bavuga ko ari ubwa mbere hashyizwe abasirikare benshi kuri kiriya kigero.
Mu minsi mike ishize kuri uyu mupaka witwa Tawang haherutse kubera gukozanyaho hagati y’ibihugu byombi ariko binyuze mu ugufatana mu mirya.
N’ubwo uyu mwuka mubi utarazamuka ngo ugere ku rwego wagezeho mu mpera z’umwaka wa 2021, abazi amateka y’ibi bihugu n’ukuntu biri mu bifite intwaro za kirimbuzi, avuga ko ibyiza ari uko aya makimbirane yahoshwa hakiri kare.
Ku mupaka uhuza ibi bihugu cyane cyane ku gice cy’imisozi ya Himalaya hari ubukungu karemano buhaba butuma buri gihugu muri ibi cyumva cyahigarurira.
Muri Mata, 2021 u Bushinwa bwatangaje ko ku mugezi uca hagati mu misozi ya Himalaya bugiye kuhubaka urugomero runini cyane ruzabuha amashanyarazi aruta ayo bukura mu mugezi wa Yangtze.
Ubutegetsi bw’i New Delhi batangaje ko uyu mushinga ugamije guhungabanya urusobe rw’ibinyabuzima byo muri Himalaya.
Ni mu mushinga w’u Buhinde wo gukoma u Bushinwa mu nkokora ngo butazubaka ruriya rugomero.
Imisozi ya Himalaya niyo ibamo amasoko(water sources) menshi izajya amazi mu Nyanja z’isi.
Umugezi uca mu misozi ya Himalaya witwa Ganga-Brahmaputra River, uca mu Ntara ya Tibet y’u Bushinwa.
Mu mezi menshi ashize, ingabo z’u Bushinwa zigeze guterana ibyuma n’iz’Abahinde buri ruhande rutakaza abantu.
Amahanga yarahagobotse ahosha ibintu bitarafata intera y’intambara yeruye