Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intambara Y’u Burusiya Na Ukraine Igiye Gufata Intera Ikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Intambara Y’u Burusiya Na Ukraine Igiye Gufata Intera Ikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 March 2022 1:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakurikiranira hafi ibiri kubera muri Ukraine aho u Burusiya bwagabye igitero ndetse n’uburyo Amerika n’ibindi bihugu bigize OTAN/NATO biri kubyitwaramo, baremeza ko intambara iri hafi gukara kurusha uko byari bimeze.

Barabishingira ku ngingo y’uko Leta zunze ubumwe z’Amerika zimaze koherereza Ukraine imbunda zitwika ibifaro bita anti-tank missiles zigera ku 17 000 mu gihe kitarenze Icyumweru kimwe.

Ikindi kandi ni uko Umunyamabanga muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Antony Blinken kuri iki Cyumweru taliki 06, Werurwe, 2022 yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ukraine kugira ngo barebere hamwe uko bakorana na Pologne kugira ngo ibe ahantu ho guhagurukiriza indege zo guhangana n’iz’u Burusiya.

Pologne yo yirinze kwemeza niba ayo makuru ari ukuri, ibikora yirinda kuba yarakaza u Burusiya.

U Burusiya bwo buvuga ko uzibeshya agashaka guha Ukraine ibikoresho ibyo ari byo byose by’intambara kandi akabikora asanzwe aba muri OTAN/NATO, azaba atangije intambara yeruye ku Burusiya.

Ibihugu bigize OTAN/NATO harimo n’u Bufaransa biri koherereza Ukraine intwaro nyinshi.

Hari amafoto yagaragaye imodoka za gisirikare ziremereye z’u Bufaransa ziri kwinjizwa mu ndege ngo zoherezwe mu bihugu bituranye na Ukraine.

Hagati aho kandi Umugaba mukuru w’Ingabo z’Amerika witwa General Mark Milley kuri iki Cyumweru yari ari muri Lithuania yagiye kureba uko abasirikare b’Amerika bakambitse muri kiriya gihugu biteguye.

Gen Milley asura abasirikare be baba muri Lithuania

Andi makuru avuga ko Perezida Joe Biden yari amaze iminsi mu Mujyi witwa Dover muri Leta ya Delaware  aho yaganiraga n’abajyanama be mu by’umutekano.

Ibiganiro byabo byagarutse ku cyakorwa ngo Amerika yirinde intambara yeruya n’u Burusiya.

Abayobozi muri Amerika bari kwibaza uko bafasha Ukraine ariko ntibirakaze u Burusiya ngo habeho intambara yeruye hagati y’ibihugu byombi n’ibigize OTAN.

The New York Times ivuga ko ubu ikibazo kiri kubazwa mu Biro by’Umukuru w’Amerika ari ukumenya icyakorwa ngo hirindwe intambara hagati y’ibihugu bikomeye.

Hari impungenge ko indege z’ingabo z’Amerika nizoherezwa muri Ukraine zizaraswa n’u Burusiya bigatuma havuga intambara ya gatatu y’isi.

Kugira ngo birinde kwinjira muri iriya ntambara mu buryo butaziguye, Abanyamerika n’Abanyaburayi bo mu bihugu 30 bigize OTAN/NATO bahisemo koherereza Ukraine intwaro ahasigaye ikirwanaho.

Ubu Amerika yarangije guteganya Miliyoni 350$  yo gufasha Ukraine muri iriya ntambara kandi 70% by’ayo yamaze kugera muri Ukraine mu minsi itanu yakurikiye itangizwa ry’intambara.

Amerika n’u Burayi bari guha Ukraine intwaro ngo yitrwarize. Ntibashaka kurwana n’u Burusiya mu buryo bweruye

Amerika kandi yarangije gutegura indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 bugomba guhabwa Ukraine.

Izi ndege zari zaragenewe Taiwan ariko gahunda yahindutse.

Ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Ukraine witwa Dmytro Kuleba nawe aherutse guhura na Antony Blinken wari ukubutse muri Moldavie na Pologne.

U Burusiya bwo buherutse gutangaza ko Ukraine igomba kumva ibyo buyisaba niba idashaka guhinduka ingaruzwamuheto y’u Burusiya.

Buvuga ko bwiteguye kandi bushobora gufata Ukraine yose igahinduka Intara y’u Burusiya niba itemeye ibyo buyisaba.

TAGGED:AmerikaBurusiyafeaturedIntambaraUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa Guinea-Bissau Aje Gusura u Rwanda
Next Article Dufite Abagenzacyaha Bize Byinshi Ariko Ntawize Amarenga – Umuyobozi Wungirije Wa RIB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?