Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inteko Ishinga Amategeko Ya Amerika Yasubitse Imirimo Kubera Ubwoba Bw’Igitero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Inteko Ishinga Amategeko Ya Amerika Yasubitse Imirimo Kubera Ubwoba Bw’Igitero

taarifa@media
Last updated: 04 March 2021 1:59 pm
taarifa@media
Share
SHARE

Inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubitse imirimo kuri uyu wa Kane, kubera ubwoba bw’ubugizi bwa nabi bushobora kuba ku ngoro ikoreramo.

Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’inzego zishinzwe iperereza, nyuma y’amezi abiri iyo nyubako izwi nka Capitol yibasiwe n’abigaragambya.

Icyo gihe ku wa 6 Mutarama binjiye mu nteko ubwo abayigize bari mu biganiro byo kwemeza intsinzi ya Joe Biden mu matora yahanganyemo na Donald Trump.

CNN yatangaje ko abadepite basubitse imirimo nyuma yo kuburirwa na Polisi irinda iyi ngoro ku mpungenge z’umutekano ushobora kuba mubi. Byatumye amatora ku itegeko rigena amavugurura muri polisi aba ku wa Gatatu, aho kuba kuri uyu wa Kane.

Amakuru yatanzwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, FBI, na Minisiteri y’Umutekano,  yavugaga ko hari ibimenyetso by’uko abahezanguni bamaze iminsi baganira ku kwigabiza Capitol ku wa Kane.

Umutekano wahise ukazwa, ariko inzego ziwushinzwe zemeza ko zitabashije kumenya neza niba ibyo biganiro byarageze ku mwanzuro wo kugaba ibitero cyangwa niba byararangiriye hagati mu banyamuryango b’udutsiko tw’abahezanguni.

Umwe mu batanze amakuru yavuze ko bishoboka cyane ko byarangiriye mu biganiro, ku buryo nta muntu uza kujya i Washington muri ibyo bikorwa.

Umuyobozi ushinzwe ubutasi muri Minisiteri y’Umutekano, Melissa Smislova, yavuze ko hamwe na FBI bamenye amakuru y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku wa 4 Werurwe no ku wa 6 Werurwe.

Ni ibikorwa ngo bishobora no kuzaba igihe Perezida Joe Biden azaba ageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga amategeko.

Polisi irinda Capitol yasohoye itangazo ko yabonye amakuru y’ubutasi ko “bishoboka ko umutwe witwaje intwaro ushobora kugaba igitero kuri Capitol”, umutekano ukaba wakajijwe.

Hongerewe abashinzwe umutekano kimwe n’ibikoresho bifashisha mu mirimo yabo.

TAGGED:Capitol
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kajugujugu Za RDF Zifashishijwe Mu Gukwirakwiza Inkingo Za COVID-19
Next Article Ikipe y’u Rwanda Y’Amagare Yitwaye Neza Mu Misiri, Itwara Imidari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?