Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intumwa Ya Perezida Wa Benin Yazaniye Perezida Kagame Ubutumwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Intumwa Ya Perezida Wa Benin Yazaniye Perezida Kagame Ubutumwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 March 2022 7:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye Intumwa ya Perezida wa Benin Bwana Patrice Talon ari we Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa kiriya gihugu witwa Aurélien Agbenonci.

Uyu munyacyubahiro yazaniye Perezida w’u Rwanda ubutumwa yagenewe na mugenzi we Parice Talon uheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Hari taliki 30, Kanama, 2016 akaba yarakiriwe na mugenzi Paul Kagame.

Icyo gihe yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

U Rwanda na Benin ni ibihugu bifitanye amasazerano mu buhahirane n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano avuga iby’imikoranire inoze hagati y’ibigo by’indege zitwara abagenzi hagati ya Kigali na Porto-Novo( Umurwa mukuru wa Benin).

Ubutumwa bwatambukijwe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ntibwavuze ibikubiye mu butumwa Perezida Talon yageneye mugenzi Kagame.

N’ubwo ari uku bimeze, ntawabura kuvuga ko iki gihugu kifuza gukorana n’u Rwanda mu rwego rw’umutekano.

Intumwa ya Benin yaje iherekejwe n’abakuru b’ingabo na Polisi  bya Benin.

Ku ruhande rw’u Rwanda, uretse Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta wari uri kumwe na Perezida Kagame ubwo yakiraga iriya ntumwa, hari n’Umugaba w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza hamwe n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, NISS, Gen Joseph Nzabamwita.

Perezida Kagame ari kumwe n’intumwa zoherejwe na Perezida Talon

Benin.

Benin

Ni igihugu cyahoze kitwa Dahomey. Giherereye mu Burengerazuba bw’Afurika kigahana imbibi na Togo mu Burengerazuba, mu Burasirazuba hakaba Nigeria , Mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba hakaba Burkina Faso n’aho mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba hakaba Niger.

Umubare munini wabatuye iki gihugu uwusanga mu gice cyegereye inyanja ya Atlantic ndetse n’igice cyegereye ikitwa Gulf of Guinea.

Umurwa mukuru wa Benin ni Porto-Novo hagakurikiraho umujyi w’ubucuruzi witwa Cotonou.

Mu mwaka wa 2018 Benin yari ituwe n’abaturage miliyoni 11.49. abenshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ariko kandi iki gihugu ni icyo cya mbere muri Afurika gihinga kikanagurisha ipamba ryinshi.

Si ipamba rizanira Benin amadovize gusa kuko n’amavuta y’ibihwagari nayo ayinjiriza cyane.

Ururimi rukoreshwa mu nzego za Leta muri iki gihugu ni Igifaransa ariko hari n’indimi gakondo nk’Ikiyoruba, Igifon, Ikibariba, n’Ikidendi.

Abaturage b’iki gihugu benshi ni Abagatulika ariko habayo n’Abisilamu.

Mu mwaka wa 1960 nibwo cyabonye ubwigenge kigabotoye u Bufaransa, icyo gihe Benin yari ubwami bwa Dahomey.

Nyuma yo kubona ubwigenge, iki gihugu cyahuye n’ibibazo bya politiki bishingiye kuri za coup d’état.

Abagabo nka Hubert Maga, Sourou Apithy, Justin Ahomadégbé na Émile Derlin Zinsou bagiye basimburana ku butegetsi, umwe agahirika undi, mu gihe atarafatisha ubutegetsi nawe bakamuhirika gutyo gutyo…

Umugabo witwa  Mathieu Kérékou  wari   ufite ipeti rya Lt. Col niwe bigaragara ko byibura yazanye umutuzo mu gihugu.

Mathieu_Kérékou

Icyo gihe yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1972 nyuma ni ukuvuga mu mwaka wa 1975 ahita avuga ko igihugu cye akise Repubulika y’abaturage ya Benin.

Patrice Talon
TAGGED:BéninfeaturedIndegeKagameRwandaTalonUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Tshisekedi Yabazwe Umutima
Next Article Abaturage Ba Nyanza Basabwe Gukomeza Gutanga Amakuru Ku Byaha Batazaririye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Na Saudi Arabia Mu Gufasha Abaturage Gutekesha Gazi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?