Intumwa yihariye muri Centrafrique y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye , Dr Mankeur Ndiaye yaraye asuye abapolisi b’u Rwanda bakorera muri kiriya gihugu abasezeranya kuzabafasha gushakira ibisubizo bahura nabyo.
Yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa bagize itsinda ryiswe RWAFPU1-7.
Nyuma yo kwerekwa uko bariya bapolisi babayeho n’uburyo bitwara, yabashimiye ko batishyira mu bibazo ibyo ari byo byose bishobora kubakururira akaga no kugaragaza nabi igihugu cyabatumye.
Umuyobozi wa ririya tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda witwa Chief Superintendent of Police (CSP)Claude Bizimana niwe wamwakiriye.
Mu ijambo rye, Dr Mankeur Ndiaye yashimye ikinyabupfura n’ubunyamwuga biranga Polisi y’u Rwanda
Ati: “Neretswe imiterere y’akazi kanyu umunsi ku wundi ndetse n’imbogamizi muhura nazo. Mu mezi umunani mumaze hano, imirimo yanyu ni nta makemwa kandi ndabasaba gukomereza aho. Neretswe imbogamizi muhura nazo mu kazi kanyu kandi mbasezeranyije ko ngiye kubikurikirana bigashakirwa ibisubizo.”
Mu bakozi ba UN hari ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina…
Dr Mankeur Ndiaye yabwiye abapolisi b’u Rwanda bari muri kiriya gihugu ko bitwara neza ku rwego rudapfa kugaragara mu bandi bakozi ba UN.
Ati: Kuri ubu bamwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bibasiwe n’ikibazo gikomeye cy’ihohotera rishingiye ku gitsina. Turashimira iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda kuba batijandika muri ibyo byaha, turabasaba gukomereza aho. ”
Abapolisi basuwe uyu munsi ni 140 harimo abakobwa 30, bageze mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa tariki ya 15 Mata 2021 bose baba mu Murwa mukuru, Bangui.
Abapolisi u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu ni 460.
Usibye 140 basuwe uyu munsi, hari irindi tsinda ry’abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi (PSU), hakaba n’irindi tsinda ry’’abapolisi 180 riba ahitwa Kaga Bandoro.