Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yemeje ko ububiko bw’inyandiko bwa Perezida François Mitterrand zijyanye n’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 bugiye gufungurirwa abantu bose, mu kurushaho gushyira umucyo ku ruhare rw’icyo gihugu mu byabaye mu Rwanda muri iyo myaka.
Icyemezo cyatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Palais de l’Élysée, kivuga ko inyandiko zizashyirwa ahabona zirimo n’iza Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe.
Ni kimwe n’inyandiko zose ziheruka kugarukwaho muri raporo yakozwe n’impuguke ziyobowe na Vincent Duclert.
Ni raporo yagarutse ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda, ariko ntiyemeza ko bwagize uruhare muri Jenoside nubwo bwagize ugutsindwa gukomeye, bugashyigikira Guverinoma yateguye ndetse igashyira mu bikorwa Jenoside.
Ni igikorwa kizahishura byinshi ku butumwa aba bategetsi bandikaga bujyanye n’ibyaberaga mu Rwanda muri icyo gihe kimwe n’amakuru y’iperereza bakiraga.
Itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu rikomeza riti “Iki cyemezo kiri muri gahunda Perezida wa Repubulika yiyemeje yo gushyiraho uburyo bushoboka bwafasha imirimo yo gusobanukirwa neza uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda.”
“U Bufaransa bwifatanyije n’abaturage b’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi kuri uyu munsi wo kwibuka, bwifatanyije n’abarokotse n’imiryango y’abishwe.”
Mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yagarutse kuri ‘raporo Duclert’, iheruka gushyikirizwa perezida Macron.
Yavuze ko igaragaza uburyo “Perezida Mitterrand n’abajyanama be bari bazi ko jenoside yo kurimbura abatutsi yarimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyana babo bo mu Rwanda.”
Kagame yakomeje ati “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza kubatera inkunga kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa mu nyungu za politiki z’u Bufaransa, nuko ubuzima bw’abanyarwanda buba ikintu gikinirwaho.”
“Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe ibyabaye. Inerekana kandi impinduka n’ubushake mu buyobozi bw’u Bufaransa bwo kureba imbere bijyanye n’imyumvire ikwiye ku byabaye.”
Kagame yavuze ko nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi u Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga ku ruhare rw’u Bufaransa hashingiwe kuri raporo rwakoze, ariko ngo ibimaze kugaragara “bisa n’ibijya mu cyerekezo kimwe” na Raporo Duclert.
Perezida Kagame yavuze ko imyitwarire y’u Bufaransa mu myaka myinshi bugerageza guhishira uruhare rwabwo, yagize ingaruka zikomeye zirimo gutiza umurindi abapfobya Jenoside, ku buryo bizafata igihe kugira ngo bihinduke.
Ahubwo bazishize ahabona