Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inyubako Za Ba Farawo Ba Misiri Ya Kera Zubatswe Zite? Zubakwa Na Bande?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUtuntu n'Utundi

Inyubako Za Ba Farawo Ba Misiri Ya Kera Zubatswe Zite? Zubakwa Na Bande?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 February 2024 4:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Izi nyubako bita “pyramids” ziswe iza Giza kubera ko aho zibatswe ari uko hitwa( Giza Pyramids) ni inzu zikomeye kuko n’ubu zikiriho nyuma y’imyaka 4,500 zubatswe. Bigaragara ko abazubatse bashakaga ko zizabaho iteka ryose.

Ba Farawo bumvaga ko nibapfa bavuye ku isi, hari ahandi bazaba kandi bagomba kuhaba ari abami baganje.

Niyo mpamvu nkuru yatumye biyubakira imva nini  bagombaga gushyingurwamo( cyangwa kwimukiramo); zikaba inzu zujuje ibisabwa byose ngo zibe zibereye umwami nka Farawo wategekaga ubwami bukomeye ku isi.

Kubera ko bumvaga ko aho hantu bazimukira hari yo imana zihayobora kandi bagombaga kubana nazo mu mahoro, basanze ari ngombwa ko bazubakira inzu zikwiye imana koko.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Zari nk’ingoro zikomeye zo guha icyubahiro imana.

Aba Farawo bubatse inyubako eshatu ngari ariko zigize mu by’ukuri urugo rumwe nk’uko umugambi wabo  wavugaga.

Muri izo nzu harimo aho basengera, aho abaja n’abagaragu bakarabira n’ibyumba birimo ibintu byose umuntu yakenera aramutse aba ibwami.

Tumenye abubatse izi nyubako zidasanzwe…

Uko ari eshatu zubakanywe ubuhanga bukomeye

Farawo witwa Khufu niwe wa mbere wubakishije ziriya nyubako, uyu ukaba umushinga watangiye mu mwaka wa -2550 Mbere ya Yezu Kristu.

- Advertisement -

Imwe muri izo nyubako nini yayubatse ifite uburebure bwa metero 147, icyakora ubu burebure ubu bwaragabanutse kubera umuyaga no gusaza kw’amwe mu mabuye yari akoze igisenge.

Bivugwa ko amabuye yubatse iyi nyubako ya Khufu yari menshi cyane kandi buri rimwe rifite uburemere bugera hafi kuri toni.

Umuhungu wa Farawo Khufu witwaga Khafre niwe wubatse inyubako ya kabiri nyuma y’imyaka 30 Se yujuje iye ni ukuvuga mu mwaka wa -2520 Mbere ya Yezu Kristu.

Aho yari bushingurwe yahubatse hanze y’iyo nyubako ahashyura ikibumbano gushushe nk’intare ifite isura y’umuntu( uwo ni Farawo) bita Sphinx.

Iki bita Sphinx cyamaze imyaka myinshi hagaragara umutwe wa Farawo gusa, ikindi gihimba kimeze nk’intare ibunze cyo kimara imyaka myinshi gitwikiriwe n’umusenyi.

Indi nyubako ya gatatu yo ni nto ugereranyije n’ebyiri tumaze kuvuga haruguru, haba mu bujyejuru no mu bugari.

Yubatswe n’umuhungu wa Khafre witwaga Mankaure, akaba yarayubatse mu mwaka wa -2490 Mbere ya Yezu Kristu.

Umwihariko w’iyi ni uko ifite ahantu hari hagenewe abamikazi kandi ikaba ifite  aho gushyingura hatatse bitangaje ugereranyije n’uko aba mbere bari baratatse ahabo.

Ikibabaje ni uko imva uyu Farawo yashyinguwemo yataye mu Nyanja hafi y’umwigimbakirwa wa Gibralitar mu mwaka wa 1838.

Uko zubatswe…

National Geographic ivuga ko imyubakirwe y’izi nyubako mu by’ukuri abahanga bataramenya ibyayo!

Icyo bazi kurushaho ni abazubatse n’imbaraga za politiki zakoreshejwe ngo bikorwe.

Zubatswe n’abahanga mu bwubatsi b’Abanyamisiri babaga hafi y’aho akazi kabo kakorerwaga.

Amagufa n’impu z’inyamaswa n’iz’amatungo byasanzwe aho bari bacumbitse, byeretse abahanga ko abo bakozi baryaga bihagije kandi bakibanda ku nyama n’ibinyampeke, ibi bikaba ibiribwa bikenerwa n’abantu bakoresha imbaraga.

Ibyataburuwe mu matongo y’aho abo bantu bahoze batuye, byagaragaje ko bakoreraga kuri gahunda bahabwaga n’ubuyobozi bufatika.

Abafundi bakuraga amabuye n’ibindi bikoresho kure y’aho bari bacumbitse, bakayazana mu bwato banyuze muri Nili bakayatungukana i Giza.

Ni amabuye yo mu bwoko bwa Granite bakuraga muri Ethiopia( yitwaga ubwami bwa Axum muri icyo gihe) abandi bakazana ubutare(copper) bakavanaga muri Sinai ndetse n’imbaho bakuraga muri Lebanon.

Abafundi babagirwaga inka zarishaga mu kibaya cy’uruzi rwa Nile.

Abaturage ba Misiri bose kandi hari amafaranga batangaga ngo afashe abo bafundi kubona ibintu nkenerwa byasabaga kujya gushaka mu mahanga.

Byaje kugera aho kubaka ziriya nyubako bihinduka umushinga w’igihugu, biba ikintu buri muturage yumvaga yagiramo uruhare niyo rwaba ruto.

Abahanga mu by’ubwubatsi bavuga ko kugira ngo abafundi bo mu Misiri bubake ziriya nyubako bakoresheje ibiti babaga bamennyeho amazi  cyangwa babisize amavuta bikanyerera bityo bikoroha ko amatafari cyangwa amabuye avanwa hamwe ajyanwa ahandi.

Imwe mu nyandiko z’Abanyamisiri ba kera ivuga uko bubatse izi nyubako.Ifoto@PIERRE TALLET

Kugira ngo amabuye azamurwe agezwe hejuru, byakorwaga n’imigozi yabaga iziritse ku mashini zikaragwaga n’abagabo b’ibigango kugira ngo agere ku bafundi.

Uko bimeze kose, ikoranabuhanga ryo mu gihe kizaza rizerekana neza uko abafundi bo mu Misiri ya kera bubatse izi nyubako z’ibihe byose.

Umwarimu w’amateka ya Misiri ya kera wigisha muri Kaminuza ya Harvard witwa Peter Der Manuelian avuga ko ziriya nyubako zatari zigenewe gushyingurwamo gusa ahubwo n’inkuta zazo zibitse amateka y’imibereho y’Abanyamisiri ba kera ya buri munsi.

Mu yandi magambo, ngo ni urwibutso rw’uko ba Farawo bapfaga ariko zikaba n’ibitabo by’amateka y’uburyo abaturage babo babagaho.

Ku nkuta z’izi mva hariho amashusho y’uburyo abaturage bahingaga, uko bashoraga inka, uko bazitagaho, imyambaro, ububaji, uburobyi, ubuhigi, iyobokamana n’imihango yo gushyingura.

Der Manuelian avuga ko hafi ibintu byose intiti zikeneye kwiga ku mibereho y’Aanyamisiri mu gihe cya ba Farawo babisanga ku nkuta za ziriya nyubako.

Umwarimu w’amateka ya Misiri ya kera Peter Der Manuelian

N’ubwo ari uko bimeze, hari ibice byinshi byizi nyubako abahanga batarageramo ngo bamenye ibizirimo.

Baracyashakisha wenda  hari igihe bazamenya ibyahahishwe mu myaka 4,500 ishize izi nyubako zuzuye.

TAGGED:FarawofeaturedInyubakoMisiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburundi Bwongeye Gushinja u Rwanda Gufasha RED Tabara Yaraye Ibateye
Next Article Amafoto Y’Ibyangijwe N’Igitero Cya RED Tabara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?