Inzego z’ubuhinzi n’ubworozi zo muri Kenya na Uganda ziratangaza ko hari inzige nyinshi ziri guturuka muri Kenya zigana muri Uganda. Umwe mu babyemeza ni Everest Magara, ushinzwe kuzikumira mu muryango witwa Desert Locust Control Organization Of East Africa.
Mu rwego rwo kuzikoma imbere, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ryahaye abakozi ba Minisiteri y’ubuhinzi muri Uganda ibikoresho byo kuzihashya bifite agaciro ka Miliyoni 11$.
Umwaka ushize(2020) Kenya yahuye n’akaga ko konerwa n’inzige zajeyo ziturutse muri Somalia na Eritrea.
Inzige zo mu butayu ziri mu dukoko twona kurusha utundi mu isi. Aho zigeze nta cyatsi kihasigara.
Itsinda rimwe ryazo rishobora kona ibiribwa bifite uburemere bungana n’ibyaribwa n’abantu bakuru 35 000 ku munsi.
Zaherukaga konera abantu mu myaka 70 ishize.
Inzige ziri kwibasira Kenya na Uganda zaturutse muri Sudan, Somalia zikomereza muri Kenya, ubu zirekeje muri Uganda.
Ese u Rwanda ruriteguye?
Taarifa yashatse kumenya uko u Rwanda rwiteguye ruramutse rutewe n’inzige, ariko umwe mu bakozi bayo bakuru ishinzwe icyo imbuto witwa Jean Claude Izamuhaye atubwira ko ntacyo yadusubiza atarabanza kureba uko byifashe muri Uganda.
Hari amakuru dufite avuga ko hari itsinda (task force) ryateguwe ariko Abanyarwanda bakeneye kumenya niba iyo myiteguro itaribagiranye cyane cyane ko hashize igihe imbaraga hafi ya zose[zaba iz’amafaranga, iz’ubwenge n’iz’umubiri] zarashyizwe mu gukumira no guhangana na COVID-19.