Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bamaze igihe baha abaturage inzitiramubu. Bamwe muri bo ni abanyeshuri biga baba mu bigo. Abo muri Saint Joseph i Kabgayi bavuga ko kurara neza mu nzitiramubu bimaze igihe bibarinda malaria bityo bakiga neza.
Mu myaka ya za 2004 kuzamura nibwo mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bwo kurara mu nzitiramubu.
Icyo gihe, ndetse na nyuma y’aho, mu bice byinshi by’u Rwanda havugwaga malaria ndetse ikica abagore batwite n’abana.
Imyumvire ku kamaro k’inzitiramubu yari mike, abantu bamwe batumva akamaro k’inzitiramubu kugeza n’ubwo bayikoreshaga ibyo itagenewe birimo no kuyirobesha amafi.
Ubukangurambaga bwanyujijwe mu itangazamakuru no mu nama z’abaturage kugeza ubwo muri rusange abaturage bajijutse bamenya akamaro ko kuryama neza mu nzitiramubu.
Umubu bita anophele niwo wanduza iyo ndwara, ukaba ukunze guterera amagi ahantu hareka amazi yaba ayanduye cyangwa andi ayo ari yo yose ariko nanone ayo mazi akaba atari menshi cyane.
N’ubwo u Rwanda ruri mu bihugu bishimirwa umuhati byashyize mu guhashya malaria, ku rundi ruhande hari abantu bagera kuri 50 ku bantu 1000 bicwa n’iyi ndwara.
Umukozi mu Kigo cy’igihugu gishizwe gukumira ubwandu bwayo witwa Epaphrodite Habanabakize avuga ko iyo hajemo urupfu, ibintu biba bitakiri ibyo gukinishwa.
Ati: “ Iyo urebye mu myaka itanu ishize ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 2018, Abanyarwanda barwaraga iyi ndwara bageraga kuri miliyoni 4.8 ariko mu mwaka mu mwaka ushize wa 2023 habonetse abarwanyi 630,000.”
Ibyo bigaragaza ko abo barwayi bagarabanutse ariko ngo haracyari abarwara na malaria y’igikatu.
N’ubwo nabo bagabanutse kuko bahoze ari 18,000 ubu bakaba bamaze kugera ku bantu 1,300 ngo kugabanya no gukuraho uyu mubare wose biracyakenewe.
Ku byerekeye abahitanwa nayo nabo bari 300 mu mwaka wa 2018 ariko mu mwaka wa 2023 baba abantu 51.
Habanabakize avuga ko intego ya Guverinoma y’u Rwanda ari uko nta muturage warwara cyangwa wahitanwa na malaria.
Muri rusange, ubuyobozi bwa RBC mu ijwi rya Epaphrodite Habanabakize bwemeza ko ibipimo byose mpuzamahanga byerekana ko u Rwanda rwarwanyije malaria ku rwego rwiza n’ubwo hari ibyo rugomba kunoza kugira ngo icike burundu.
Inziramubu iracyari ingenzi
Ubushakashatsi bwa RBC n’abo ikorana nabo mu rwego rw’ubuzima bwerekana ko muri iki gihe abibasirwa na malaria akenshi ari abantu bukunze bakorera hanze mu masaha y’ijoro barimo n’abanyeshuri batinda muri ‘études’.
Abanyeshuri bo muri Saint Joseph i Kabgayi bavuga bamenye akamaro ko kurara mu nzitaramubu kandi bakabikurikiza.
Bavuga ko izo bararamo zikomeye, zibarinda mu buryo bwuzuye kutarumwa n’umubu.
Umuyobozi w’iki kigo Frère Innocent Akimana avuga ko ikibazo bahura nacyo ari uko abana baza kwiga baranduye malaria ikagaragaza ibimenyetso bageze ku ishuri.
Avuga ko mu bana barenga 800 biga ku kigo ayobora bake cyane ari bo barwara.
Icyakora yungamo ko hari abunganiramyumvire( animatéurs cyangwa animatrices) bararana n’abo bana kugira ngo babibutse kurara neza mu nzitiramibu.
Inshingano zabo kuri iyi ngingo harimo kwibutsa abana kumanura no gutebeza inzitiramubu munsi ya matélas kugira ngo imibu itabona aho ica.
Umuyobozi wa Saint Joseph avuga ko hari inzitiramubu bahawe na RBC ngo zunganire izo bari basanganywe kandi zazibye icyuho cyari kiri mu guha abana inzitiramubu ntizibakwire bose.
Mu mwaka wa 2020 mu Rwanda hatangijwe gahunda yo guha abaturage inzitiramubu zikorerwa imbere mu gihugu.
Dr. Patrick Ndimubanzi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima icyo gihe yavuze ko gukorera inzitiramubu mu Rwanda bizagabanya ikiguzi byarusabaga ruzitumiza imahanga.
Inzitiramubu zikozwe mu ki?
Inzitiramubu ni igikoresho kigizwe n’ubudodo buto ariko bwegeranye ku buryo bubuza umubu, isazi, ibinyenzi n’izindi nigwahabiri kugera ku muntu uyirimo imbere.
Indodo zazo zikozwe mu ipampa, mu bujeni cyangwa mu bindi binyabutabire bita Polyester, polypropylene na polyethylene nabyo bikozwe muri palusitiki.
Ni pulasitiki iba yarayonguruwe ikanozwa ku buryo iba yorohereye cyane.
Kwegerana kw’iyo migozi niko gutuma inigwahabiri cyane cyane imibu idacengera ngo igere ku muntu imurume.
Hari inzitiramubu iba ikoranye umuti wica iyegereye niyo yaba itayihagazeho.
Imibu ibuzwa kuruma umuntu si umutera malaria gusa ahubwo harimo n’ishobora kumutera izindi ndwara zikomeye zirimo Virusi ya West Nile, virusi ya Zika, iya Chikungunya n’izindi.