Inzoga Z’Inkorano Zikomeje Kwangiza Ubuzima Bw’Abanyarwanda

Abaturage bari kunywa inzoga yitwa Kunjakunja y'i Burera. Ifoto:Imvaho Nshya

Biragoye ko hashira amezi abiri nta hantu mu Rwanda humvikanye ko hafatiwe inzoga z’inkorano. Ubwinshi bw’izifatwa butandukana bitewe n’ubuhanga abazenga bakoresha mu kuzikora no kuzihisha.

Intara y’Amajyaruguru niyo ikunze kumvikanamo izi nzoga zigira amazina atangaje kandi yerekana ko ubwazo ari ikibazo.

Hari izitwa ‘Umumanurajipo’, ‘Yewemuntu, ‘Nzoga Ejo’, ‘Muriture’, Kunjakunja n’andi mazina.

Abakozi ba Polisi na RIB bafata abazenga n’abazikwirakwiza kandi izo nzego zigakangurira abantu kureka izo nzoga ‘mbi’ ariko ntizicika.

Kubera iki? Ahanini biterwa n’uko muri kamere ya muntu bisa n’aho atabaho atanywa ibisindisha.

Niyo mpamvu mu mico no mu bihugu byose ku isi ahasanga inzoga, itabi cyangwa ikindi kigira ingaruka ku bwonko bwabo nk’izo inzoga zibutera.

Abanyamateka( Les Historiens) bemeranya ko abantu ba mbere bazwi batangiye kwenga inzoga ku isi ari abo muri Babiloni ya kera( ubu ni muri Iraq) hakaba hashize imyaka 4000.

Kunywera inzoga mu Rwanda byo ni ibisanzwe ndetse na Guverinoma irabyemera kuko yashyizeho n’intero ngo ‘Tunywe Less’.

Iyo ‘Less’ nayo kuyipima biragoye kuko iy’umuntu umwe itandukanye n’iy’undi bitewe n’ibilo bye, uburebure bwe, ibyo arya n’abo asangiye nabo inkomoko, ibi bikagaragazwa n’izo ashobora kunywa akumva ko anyweye Less.

Icyakora kunywa inzoga bita ‘inkorano’ byo ni ikindi kindi. Izi nzoga zikorwa mu binyabutabire ubusanzwe umuntu atatekereza ko byakorwamo inzoga.

Ni nde wari uzi ko amatafari ashobora kwengwamo inzoga nyuma yo kuyasya bakayavanga n’umutobe muke bagashyiramo amazi avanze n’umusemburo ukoreshwa mu gukora amandazi bita pakimaya?

Umuntu wese uzi ukuntu umuntu asinda iyo yanyoye byeri isanzwe, ahita yiyumvisha ibibera mu mutwe w’umuntu wanyoye inzoga yenzwe mu matafari!

Abapolisi hamwe n’ababana n’abanywa izi nzoga bari mu bazi neza imyitwarire y’umuntu nk’uwo.

Abenshi muri abo bantu bagira urugomo rukomeye rugera n’aho rubateza guhohotera abana babo bwite, abo bashakanye, amatungo kandi bakabikora bititaye ku bihano bigenwa n’amategeko.

Hejuru y’urugomo n’ingaruka zarwo hiyongeraho no kwangirika kw’imyanya y’imbere mu mubiri irimo n’iy’ingenzi cyane nk’umwijima, impyiko, umutima, ibihaha n’ubwonko.

Ahandi inzoga nk’izi zigira ingaruka kandi zigaragarira amaso ni mu maso nyirizina.

Niwitegereza umuntu uwo ari we wese mu maso, uzabona ko ashobora kuba anywa inzoga nyinshi kandi ube wanakeka ubwoko bw’izo anywa.

Abanywa inzoga ‘nkene’ uzasanga amaso yabo asa n’uruvuzo, umweru w’ijisho ufite irindi bara.

Uruhu rwe ruba rukanyaraye kandi n’amenyo agatakaza ibara akavungagurika, iyo atakutse ngo uhabone ibihanga by’uruhererekane.

Uramutse ubonye inkari z’umuntu unywa inzoga z’inkorano wamugirira impuhwe. Ziba ari nke, zijimye kandi ziza buhoro iyo yihagaritse.

Ibi biba ari ikimenyetso cy’uko umwijima n’impyiko ze bitagikora neza.

Kubera ubwinshi bw’uburozi bwo mu nzoga anywa, amaraso ye abujyana mu mutima no mu bwonko bikabutera kwibagirwa vuba, ntibuhe umuntu amabwiriza yo kwisukura no kwita ku be, ahubwo agahorana umushuhararo wo kunywa izo nzoga.

Niyo mpamvu hari ubwo inzoga muri rusange zibata umuntu wamureba ukaba wagira ngo arwaye mu mutwe.

Kuvuga ibibi by’inzoga ni indi ngingo ishobora kuba ndende cyane.

Icyakora umuhati Leta ishyira mu kurwanya abenga inzoga z’inkorano ni uwo gushimwa n’ubwo ‘ntawe uhana uwahanutse’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version