Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iperereza Ku Rupfu Rwa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe DRC Ryatangiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Iperereza Ku Rupfu Rwa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe DRC Ryatangiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 February 2021 1:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abashinzwe ubugenzacyaha muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo  batangiye guperereza ibyihishe inyuma y’iyicwa rya Ambasaderi Luca Attanasio. Ku wa Mbere w’Icyumweru turimo nibwo hamenyekanye iyicwa rwa Amb Attanasio arasiwe i Rutchuru hari y’Umujyi wa Goma. Icyo gihe yari ari kumwe n’umushoferi we n’umurinda.

Yishwe ubwo yari kumwe n’abakozi ba PAM/WFP  bagemuriye abanyeshuri ibiribwa.

Umujyanama wa Perezida wa DRC Christian Bushiri yabwiye AFP ko  kuri uyu wa Gatanu tariki 26, Gashyantare, 2021 bagiranye inama n’abakozi ba PAM/WFP kugira ngo bagire icyo baganira kuri kiriya kibazo, barebe n’ikigiye gukurikiraho.

Bushiri yavuze ko ari ngombwa kugirana ibiganiro n’abo mu miryango itegamiye kuri Leta kugira ngo barebe uko bakorana muri ririya perereza kandi ibyabaye kuri Ambasaderi Attanasio ntibizabe ku bandi.

Amb Luca Attanasio yicanywe n’uwari ushinzwe kumurinda  witwa Vittorio Iacovacci n’umushoferi wo muri PAM/WFP witwa Moustapha Milambo.

Abagenzacyaha bari muri kiriya gikorwa ni abaturutse i Roma mu Butaliyani bafatanyije n’abo muri DRC.

Ubwo buriya bwicanyi bwabaga hari video yafashwe …

Ikigo gikora ubushakashatsi ku mitwe y’abarwanyi iba muri DRC kitwa Baromètre de Securité au Kivu cyatangaje cyemeza ko kiriya gitero cyakozwe na FDLR. Hari Video yasohowe  yerekana imodoka za PAM/WFP  ziri ku murongo ziri mu rugendo zagera imbere zigahura n’ikamyo ihagaze mu muhanda bisa n’aho yari yapfuye.

Ku ruhande rwayo hari hahagaritswe moto ipakiye amakara menshi. Iyo bigitangira hagaragara abantu bake bahagaze hirya gato y’uwo muhanda baseka, babyina, mu kanya gato hagakurikiraho amasasu.

Camera yafashe iriya video yerekana abantu biruka bagana ahari za modoka za PAM/WFP barimo n’umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare nawe yiruka agana ku ruhande ruteganye nizo modoka nawe arasa.

Amashusho kandi yerekanaga irindi tsinda ry’abantu bari ku ruhande hateganye n’aho byaberaga barebera baseka cyane, babyina.

Camera ntiyakomeje gufata amashusho. Ikindi kandi ni uko iterekana mu by’ukuri imodoka Ambasaderi Attanasio yari arimo.

Itangazo riherutse gusohorwa n’Ibiro by’Umukuru wa DRC rivuga ko Amb Luca Attanasio yageze i Goma ku wa  Gatanu w’Icyumweru cyabanjirije icyo yapfiriyemo.

Ku wa Mbere w’icyo Cyumweru nibwo yavuye i Goma agana Kiwanja muri Rutschuru agenda aherekejwe n’ushinzwe kurinda umutekano we hamwe n’abakozi ba WFP.

Bamaze kurenga ibilometero  nka bitatu, nibwo baguye mu gico batezwe n’abarwanyi batandatu bitwaje imbunda za AK-47 n’umuhoro.

Abo barwanyi bakuye abantu muri za modoka babashorera babajyana mu ishyamba ariko bamwe babanza kubyanga bituma barasamo umwe kugira ngo babakure umutima.

Iryo sasu niryo ryakanze abarinda Pariki ya Virunga n’abasirikare ba DRC bari hafi aho barahurura nibwo barasanye nabo, muri uko kurasana niho haguye umurinzi wa Ambasederi Attanasio, umushoferi we nawe akomereka mu nda bikomeye biza kumuviramo urupfu.

TAGGED:AmbasaderiBushirifeaturedIperereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mushikiwabo ‘Yagabanyije’ Akajagari Muri OIF
Next Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Saudi Arabia Mu Gufasha Abaturage Gutekesha Gazi 

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi Mpuzamahanga

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Menya Itegeko Ryavuguruwe Ry’Umutungo Bwite Mu By’Ubwenge Rikurikizwa Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Ibyinshi Mu Byaranze Amateka Y’u Rwanda Bibitswe N’Abarukolonije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Arabie Saoudite: Kagame Azatanga Ikiganiro Ku Umutekano Mu By’Ubukungu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?