Irani: Bavuga Ko Ayatollah Mushya Ntaho Ataniye Na Se

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Abaturage bamwe baramushyigikiye mu gihe abandi batamucira akari urutega.

Muri Irani hari abaturage bavuga ko Ayatollah mushya watowe ngo asimbure Se uherutse kwicwa, ntaho bataniye kuko nawe azabakandamiza cyangwa akabakururira akaga.

Mojtaba Khamenei ni umuhungu wa Ayatollah Ali Khamenei uherutse kwicwa n’ibitero bya Amerika na Israel bigiye kumara iminsi 20 bitangiye kugabwa muri Irani.

Yatowe ku Cyumweru nk’Umuyobozi Mukuru w’ikirenga wa Irani, akaba afite imyaka 56 y’amavuko, akaba yari amaze igihe anugwanugwa ko ari we uzasimbura Se ku butegetsi.

Mu mpera z’icyumweru, Israel yari yatangaje ko izahiga ikica umuntu wese Inteko y’inzobere za Irani (Assembly of Experts) izahitamo nk’umuyobozi mushya w’ikirenga.

Amakuru avuga ko Mojtaba yakomerekeye mu gisasu cyaturikiye hafi ye, ariko ntibiramenyekana niba ari nacyo cyahitanye Se.

Ku Cyumweru, umwe mu bayobozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza yavuze ko gushyirwaho kwa Mojtaba “bigaragaza ko nta mpinduka iri mu cyerekezo cya Irani” kandi ibi hari abandi babibona batyo muri Irani.

Umwe mu baturage witwa Mohammed yabwiye Daily mail ati:“Turambiwe abategetsi b’abayobozi b’idini (Mullahs) batugenga. Turifuza ko Israel na Amerika bamwica vuba nk’uko byagenze kuri Se. Ntidushimishijwe n’uyu muyobozi mushya, kuko ameze nka Se.”

Umujyi wa Tehran washyizwemo uburyo bukomeye bwo kugenzura itumanaho, bigatuma bigorana cyane kuvugana n’abaturage bari muri Irani. Abagerageza kuvuga bashobora no gufatwa n’inzego z’umutekano zikabibabaza.

Undi muturage ukora akazi ko kogosha yavuze ko abantu bakomeje gukora imirimo yabo isanzwe, ariko ko ingabo zidasanzwe za Iran Islamic Revolutionary Guard Corps zigikomeje guta muri yombi abantu.

Nyuma y’amasaha make Mojtaba agizwe umuyobozi mushya, televiziyo ya Leta ya Irani yamwise “jaanbaaz”, ijambo risobanura umuntu wakomerekeye mu bitero by’umwanzi.

Ibisobanuro birambuye ku bikomere bye ntibyatangajwe, kandi kuva intambara yatangira ntarongera kugaragara mu ruhame kubera impungenge z’uko ashobora kwicwa mu gitero cya Amerika na Isiraheli.

Umwe mu baturage ba Tehran yavuze ati: “Abantu bafite ubwoba bwinshi kubera ko Mojtaba ari we watowe, kandi benshi bategereje ko yakurwaho vuba bishoboka.”

Undi yabwiye BBC ati: “Ndetse hari n’amahirwe make cyane yo kugira impinduka mu miyoborere kuko ibintu bizakomeza kumera nk’uko byari bisanzwe.”

Undi na we yagize ati: “Afite inzika. Se yarishwe kandi ntazabireka ngo birangirire aho. Niba adashobora kwihorera kuri Amerika, ashobora kwihorera ku baturage basanzwe.”

Nubwo hari abamunenga, abantu ibihumbi bateraniye mu kibuga kimwe i Tehran bagaragaza ko bashyigikiye Mojtaba.

Minisitiri wa Israel Amichai Chikli yavuze ko umuntu wese uzashyirwa ku buyobozi bw’ikirenga bwa Irani azaba “umuntu ugomba guhigwa bukware”.

Na Perezida wa Amerika Donald Trump yanenze uburyo uwo muyobozi mushya yatowe.

Yagize ati: “Azagomba kubanza kwemerwa natwe. Niba tutamwemeye, ntazamara igihe kirekire ku butegetsi.”

Minisitiri mu biro by’ububanyi n’amahanga by’Ubwongereza Baroness Chapman yavuze ko inshingano ya mbere ya Guverinoma ari ukurinda abaturage no kurinda umutekano w’igihugu, bityo bazakomeza kugenzura neza ibi bishobora guteza ibyago ku Bwongereza.

Yongeyeho ko indege za Amerika zikoresha ibirindiro byo mu Bwongereza ndetse n’indege z’Ubwongereza zirasa drones na misile mu rwego rwo kurinda abasirikare ba Amerika, ari urugero rw’umubano wihariye uri hagati y’ibihugu byombi.

Asanga gushyirwaho kwa Mojtaba Khamenei nk’umuyobozi mushya “bigaragaza ko nta mpinduka iri mu cyerekezo cya Irani”.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *