Ubwato butwara ibicuruzwa buca mu bunigo bwa Hormuz bukomeje gutwikwa na misile za Irani.
Nk’ubu hari ubwato bubiri bwatwitswe, bituma igiciro cy’ibikomoka kuri petelori kirenga $100 ku kagunguru.
Ubwato bubiri atwara bwatwikiwe hafi ya Iraki, naho ubwato bunini butwara kontineri bwagabweho igitero hafi ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Itangazamakuru rya Leta ya Iran rivuga ko ingabo za Irani ari zo ziri inyuma y’ibyo bitero.
Muri Irani, ibitero bya Amerika na Isirayeli gikomeje kwibasira ibice biri ahitwa Basij.
Amerika na Isirayeli bashaka gushyiraho uburyo bwatuma abaturage ba Irani bigaragambya mu mihanda, nk’uko umunyamakuru wa BBC witwa Lyse Doucet yabyanditse.
Ariko ku baturage bahatuye, ibi bitero bituma ubwoba bwiyongera kuko intambara iri gukaza umurego.
Ibitero bya Isirayeli byahitanye abantu benshi muri Libani, harimo nibura umunani bapfiriye mu gace kari ku nkombe z’inyanja i Beirut. Isirayeli ivuga kandi ko iri gukora ibitero byinshi kandi bikomeye kuri Irani.
Ibitero bikekwa ko byakozwe na Irani byavuzwe mu bice byinshi by’akarere, harimo Iraki na Koweti, kandi inyubako ndende i Dubai na yo yibasiwe n’indege nto itagira umupilote (drone).
Hagati aho, abayobozi b’ingabo za Amerika babwiye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ko icyumweru cya mbere cy’intambara na Irani cyatwaye Amerika hafi miliyari 11.3 z’amadolari.
Iyi mibare ni ikigereranyo cyo hasi, kandi ntibashyizemo amafaranga yakoreshejwe mu gutegura no kwimura ibikoresho by’ingabo mbere y’igitero cya mbere cyo ku wa 28, Gashyantare, 2026.
Senateri w’ishyaka ry’aba Democrats, Chris Coons, yavuze ko amafaranga yose yakoreshejwe ashobora kuba arenze cyane ayo mibare yatanzwe.
Ubu ingengo y’imari y’ingabo za Amerika mu 2026 iri hafi miliyari 900 z’amadolari, mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025, Leta ya Amerika yakoresheje hafi triliyoni 7 z’amadolari, ayo ni Miliyari ibihumbi 7 z’amadolari ya Amerika.

