Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeje ko Amerika yatangije “ibikorwa bikomeye bya gisirikare” muri Irani, ikabikora ifatanyije na Isiraheli.
Ibi byabaye nyuma y’uko Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli, Israel Katz, atangaje ko igihugu cye cyagabye igitero “cyo kwirinda mbere” kuri Irani.
Amafoto BBC yakiriye agaragaza umwotsi mwinshi uzamuka mu murwa mukuru Tehran, mu gihe ibitangazamakuru bya Leta ya Irani byatangaje ko habayeho ibindi biturika mu Burasirazuba no mu Majyaruguru y’uyu mujyi.
Nk’uko byari biherutse gutangazwa mu ntangiriro z’iki Cyumweru, amakuru y’ubutasi yavugaga ko intambara ya Amerika na Irani yashoboraga gutangira muri iyi Week-end.
Mu myaka itanu ishize, byagaragaye ko akenshi intambara zitangira mu mpera z’Icyumweru mu gihe abantu biraye.
Minisitiri Katz yanatangaje ko Isiraheli yashyizeho ibihe bidasanzwe mu kwitegura ibitero byo kwihimura bishobora kugabwa na Irani.
Ahagana saa 08:15 za mu gitondo ku isaha ya Isiraheli (06:15 GMT), indangururamajwi z’impuruza (sirens) zumvikanye hirya no hino mu gihugu, ziburira abaturage ko hashobora kugabwa ibitero bya misile za Irani.
Ibitangazamakuru bya Irani byo byatangaje ko ibiturika byumvikanye mu mijyi itanu itandukanye.
Ikigo cy’itangazamakuru Fars cyavuze ko habaye ibiturika mu mijyi ya Isfahan, Qom, Karaj na Kermanshah. Cyanatangaje ko misile nyinshi zaguye mu muhanda witwa University Street i Tehran.
Ikindi kigo cyitwa Islamic Republic News Agency cyemeje ko habaye ibiturika ahantu habiri muri Tehran, kandi ko umwotsi wabonekaga hagati mu mujyi.
Isiraheli iri mu bwoba bw’uko Iran yayihihimuraho
Bibaye ubwa kabiri mu gihe kitageze ku mwaka Isiraheli itera Irani kandi ikabikora ifatanyije na Amerika.
Mu mujyi wa Tel Aviv, ahantu hasanzwe hateranira abantu benshi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nta nyoni yahatambaga.
Abatuye Isiraheli baracyafite mu mutwe intambara y’iminsi 12 yabaye muri Kamena umwaka ushize, aho misile za Irani zagwaga ku nyubako z’abaturage.
Muri iyo ntambara, ubwirinzi bwo mu kirere bwa Irani bwarangiritse cyane, kandi ibigo byayo bya nikileyeri birasenywa.
Ibibazo by’imyigaragambyo imbere mu gihugu no gucika intege kw’imitwe iyishyigikiye mu karere byatumye Irani isa n’ifite intege nke.
Ariko nubwo Isiraheli ifite uburyo bwo gutera umwanzi wayo iciye mu karere, hari abasesenguzi bavuga ko intege nke za Irani zishobora kuyisunikira kwihimura mu buryo bukomeye kurushaho.
Gufunga ikirere
Isiraheli yafunze ikirere cyayo ku ndege z’abasivili nyuma y’iki gitero, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byaho.
Ikigo Tasnim, gifitanye isano n’ingabo zirinda impinduramatwara za Iran (Islamic Revolutionary Guard Corps), cyatangaje ko na Iran yafunze ikirere cyayo.
Raporo zituruka mu bitangazamakuru byo muri Isiraheli no muri Amerika zivuga ko igitero cyagabwe kuri Irani kiyobowe n’abagaba b’ingabo za Amerika.
CNN yatangaje ko igitero cya Isiraheli cyakozwe k’ubufatanye na Amerika, kandi n’ikinyamakuru Ynet News cyo muri Israel nacyo cyemeje ayo makuru.
BBC yo yatangaje ko yavuganye n’abayobozi ba Amerika kugira ngo hemezwe ayo makuru ku mugaragaro.
Ibi bitero bishobora gukomeza gukaza umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe impande zombi ziteguye kwihimuranaho, bigatera impungenge z’uko intambara ishobora kwaguka mu karere kose.
Intambara yeruye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Isiraheli na Irani yagira ingaruka zikomeye ku isi mubya Jewopolitiki, ubukungu, umutekano n’imibereho y’abaturage.
Ingaruka isi yakwitega…
1.Ihungabana rikomeye ku isoko mpuzamahanga rya peteroli
Irani iri mu bihugu bifite ububiko bwinshi bwa peteroli ku isi, kandi igenzura agace ka Strait of Hormuz, aho hafi 20% bya peteroli icuruzwa ku isi inyura.
Intambara yayo rero izagabanya ubwikorezi bwa peteroli, itume ibiciro byayo bizamuka cyane kandi ibi bizahungabanya ubukungu bw’ibihugu byinshi birimo ibikennye nk’u Rwanda.
Ibihugu bikoresha peteroli itumizwa hanze (u Burayi, Aziya, Afurika) byagira igihombo gikomeye mu bukungu.
2.Kwaguka kw’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati
Kubera ko Iran ifite imitwe iyishyigikiye mu karere irimo Hezbollah muri Libani, Hamas muri Gaza, Aba-Houthis muri Yemen, imitwe ya gisirikare muri Irak, intambara yayo na Amerika ishobora gutuma hari ibitero bigabwa ku birindiro by’ingabo za Amerika mu karere kandi byatuma hari ibindi bihugu byinjira muri iyi ntambara, igakara kurushaho.
3.Amacakubiri yeruye mu bihugu byinshi
Intambara ishobora gutuma Uburusiya n’u Bushinwa bishyigikira Iran mu buryo bwa dipolomasi cyangwa ibikoresho bityo ikaba intambara y’igihe kirekire kandi ihenze.
Iyi ntambara kandi izakurura amacakubiri hagati y’ibihugu bibiri by’Abarabu bisanzwe ari incuti za Amerika ari byo Arabie Saoudite na Leta zunze ubumwe z’Abarabu, UAE, bikaba bitabona kimwe politiki ya Washington ku kibazo cya Irani.
Tugarutse k’Ubushinwa, ni ngombwa kuzirikana ko bwari busanzwe butumiza petelori nyinshi n’ibiyikomokaho muri Irani, bityo iyi ntambara ikaba yabuhombya.
Ibi nabyo byagira ingaruka kuko byabuhungabanyiriza ubukungu bityo n’ubundi bukungu bufite imikoranire ya hafi n’ubw’Ubushinwa bugahungabana.
Mu gihe u Bushinwa butumiza peteroli nyinshi muri Irani, bushobora kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga inyungu zabwo.
Dukurikije imibare mpuzamahanga iheruka (imyaka ya 2022–2024), hafi 14%–15% by’ibicuruzwa byose byoherezwa ku isi (global exports) bigurwa n’u Bushinwa.
Naho hafi 10%–12% by’ibicuruzwa bitumizwa n’ibihugu by’isi biva (global imports) mu Bushinwa.
Iyo ubaze ubucuruzi bwose hamwe (exports + imports), Ubushinwa bufite hafi 13%–14% by’ubucuruzi bw’ibicuruzwa ku rwego rw’isi.
4.Indi ngaruka ishoboka ni ikoreshwa ry’ibisasu bya nikileyeri
Nubwo Iran ivuga ko itagamije gukora intwaro za nikleyeri, intambara ishobora kuyisunikira kwihutisha porogaramu yayo ya nikileyeri
Byatuma kandi ibihugu byo mu karere (nka Arabie Saoudite) na byo bitangira gushaka intwaro za nikileyeri.
Nk’uko bisanzwe, ahari intambara ntihabura impunzi kandi iki nacyo ni ikindi kibazo.

