Perezida wa Iraq Barham Salih yatangaje ko igihugu cye kimaze kwibwa miliyari $150 binyuze muri ruswa mu bucukuzi bwa peteroli, kandi ko ariya mafaranga yibwe guhera mu 2003 yajyanywe hanze y’igihugu.
Yabivuze mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo, nyuma yo kugeza ku nteko ishinga amategeko Iteka rigamije kugaruza amafaranga anyerezwa mu buryo bwa ruswa.
Yagize ati “Muri miliyari hafi igihumbi z’amadolari zavuye mu bikomoka kuri peteroli guhera mu 2003, agera kuri miliyari $150 z’amafaranga yibwe yajyanywe hanze ya Iraq.”
Uriya mwaka nibwo ingabo ziyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero muri Iraq, zinavanaho Perezida Saddam Hussein.
Perezida Salih yavuze ko ririya teka rigamije kongera imbaraga za Iraq mu kugaruza amafaranga yibwa binyuze mu bikorwa bya ruswa, bityo ababigiramo uruhare babashe kugezwa imbere y’ubutabera.
Yasabye abadepite kwemeza iryo tegeko, rigamije “guca imikorere yakomeje kubuza abaturage bacu kwishimira ubutunzi bw’igihugu cyabo mu myaka myinshi.”
Perezida Salih yavuze ko amafaranga amaze kwibwa yari kuba ahagije ngo imibereho y’abaturage ba Iraq ibashe kubaho neza.
Yavuze ko ririya tegeko ryatuma habaho imikoranire n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga, mu kugaruza amafaranga aba yibwe.
Salih yavuze ko ibibazo birimo guterwa na ruswa, ntaho bitaniye n’ibirimo guterwa n’iterabwoba.
Yakomeje ati “Iterabwoba rshobora kurangira ari uko ufunze amayira yose aritera inkunga binyuze muri za ruswa.”
Kuva mu 2019, abantu amagana baguye mu myigaragambyo yamagana ibikorwa bya ruswa mu gihugu, ubushomeri n’ibura rya serivisi z’ibanze zirimo amashanyarazi n’amazi meza, nyuma y’uko iki gihugu cyananiwe kurenga ingaruka z’intambara.
Kugeza ubu Leta zunze ubumwe za Amerika ziri mu rugendo rwo gukura ingabo muri Iraq, mu gihe kiriya gihugu gukomeje kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibikorwa by’umutwe wa Islamic State.
Amerika ifite abasirikare 2500 muri Iraq, bari ku rugamba rwo guhangana na Islamic State. Ubu izi ngabo zifite inshingano ahanini z’ubujyanama.