Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iraq:Gutaburura Imibiri Y’Abapfuye Guhera Mu Gihe Cya Saddam Byatangiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Iraq:Gutaburura Imibiri Y’Abapfuye Guhera Mu Gihe Cya Saddam Byatangiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2022 11:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abashakashatsi muri Kaminuza zo muri Iraq no mu bindi bihugu bituranye nayo bafatanyije n’abakozi b’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix Rouge, batangiye gushakisha no gutaburura amagufwa y’abantu biciwe muri Iraq guhera mu gihe Saddam Hussein yayitegekaga(1979-2003) kugeza ubwo yari yarigaruriwe na Islamic State(2014-2017).

Saddam Hussein

Intego ni ugufata ayo magufa agasuzumirwa mu byumba by’ubushakashatsi hagamijwe kumenyekana uwari nyiri ayo magufwa mbere y’uko apfa bityo abe bagashira intimba kuko bamenye uko byamugendekeye.

Muri ubu bushakashatsi kandi haba hari amahirwe yo kumenya icyo uwo muntu yazize, hakamenyekana niba yararashwe, niba yarishwe n’inzara, niba yarariwe n’inyamaswa cyangwa yarishwe n’indwara runaka.

Hagati aho kandi, iki gihugu kiri mu bihugu bya mbere ku isi bifite abantu benshi baburiwe irengero.

Ubushakashatsi bwo muri uru rwego buzafasha mu kumenya niba runaka waburiwe irengero yarapfuye cyangwa hari ahandi yashakirwa hatari ku butaka bwa Iraq.

Amagufwa y’abantu narangiza gutabururwa agasukurwa, azakurwaho ibimenyetso bya gihanga bizajyanwa mu bigo by’ubushakashatsi bigahuzwa n’amakuru yavuye ku mibiri y’abantu bavuga ko bafite ababo baburiwe irengero, bigakorwa mu rwego rwo kureba niba uwo wapfuye hari icyo apfana n’umwe mubatanze ariya makuru.

Iraq kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bifite abantu benshi baburiwe irengero

Amateka ya Iraq ya vuba aha yerekana ko guhera mu mwaka wa 1980 iki gihugu cyabayemo ubwicanyi bwaterwaga n’ibindi bitandukanye birimo intambara hagari ya Irak na Iran, ubutegetsi bwa Saddam Hussein bamwe bashinja kwica abataravugaga rumwe nabwo, intambara ifite isura y’idini yabaye muri iki gihugu hagati ya 2006 na 2008 ndetse n’ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi bo muri Islamic State kugeza mu mwaka wa 2017.

Akarere ka  Iraq katangirijwemo buriya bushakashatsi ni ahitwa Najaf kuu buso bwa 1.500 m2.

Aha hantu ngo bikekwa ko haguye abantu benshi mu mwaka wa 1991 ubwo hari abigaragambyaga ku butegetsi bwa Saddam Hussein.

Haherutse kubonwa imibiri y’abantu bagera mu ijana kandi ngo birashoboka ko hari indi myinshi itaraboneka.

Umwe mu baturage ba Iraq ubu yishimira ko hari amagufwa ya mwenewabo aherutse kuboneka.

Uyu muturage yitwa Intissar Mohammed.

Avuga ko mu mwaka wa 1980 hari umuvandimwe we witwaga Hamid Intissar waburiwe irengero.

Umurimo wo gushakisha imibiri y’abantu baguye muri Iraq kuva mu myaka twavuze haruguru kugeza ubu, uri guhura n’ikibazo ahanini gishingiye ku mikoro kuko birahenda kandi ni akazi kazamara igihe kirekire.

Ahandi hantu abahanga  bazakoresha imbaraga nyinshi mu gushakisha imibiri ni ahitwa Mossoul kuko hari ikicaro cy’abarwanyi bo muri Islamic State.

Bivugwa ko aba barwanyi bishe abantu 4,000 hagati y’umwaka wa 2014 n’umwaka wa 2017.

Ikinyamakuru L’Orient-Le Jour kivuga ko  gushaka no kubona amakuru ku mibiri itabururwa muri kiriya gihugu bizaruhura ababuze ababo bakaba bari bagejeje iki gihe batarababona ngo babashyingure.

TAGGED:featuredIntambaraIraqIslamicSaddam
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Rwanda Zatanze Umusanzu Mu Burezi Bw’Abana Bo Muri Sudani Y’Epfo
Next Article Urubyiruko Rw’Ibihugu Bya CommonWealth Ruri Kwiga Icyo Rwakora Mu Iterambere Rusange
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?